PSF-BUGESERA YIYEMEJE KURUSHAHO GUKORANA N’AKARERE MU GUHINDURA IMIBEREHO Y’ABATURAGE NO KUBAKA BUGESERA Y’UBUDASA.
Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Bugesera bavuga ko bafite icyerekezo cyo gukorana n’Akarere mu guhindura imibereho y’abaturage no kubaka Bugesera y’ubudasa.
Ibi babigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ahuje ubuyobozi bw’Akarere n’Urugaga rw’Abikorera mu Bugesera, hagamijwe kunoza imikorere no kuzamura imibereho y’abaturage.
Iyi nama, yitabiriwe n’inzego zitandukanye, yabaye ku wa 3 Ukwakira 2025, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa.”
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge basinyanye amasezerano y’ubufatanye na ba Perezida ba PSF mu Mirenge kugira ngo bafatanye mu guteza imbere ubukungu n’iterambere ry’abaturage.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanna, yavuze ko bafite icyerekezo cyo gukorana n’Akarere mu guhindura imibereho y’abaturage no kubaka Bugesera y’ubudasa.
Yagaragaje ko bashyize imbere gushyigikira imishinga ibyara inyungu, guteza imbere ubucuruzi n’inganda, ndetse no guhanga amahirwe mashya y’akazi ku rubyiruko n’abagore.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa, yashimiye PSF-Bugesera ku ruhare igira mu kwihutisha iterambere ry'Akarere, abasaba kuzesa neza imihigo basinyanye n'Ubuyobozi binyuze mu kurushaho kuzamura ibipimo by'imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage.
Yavuze kandi ko gusinya imihigo bibanzirizwa no kuyitegura; buri rwego rukicara rukareba ibikenewe kuruta ibindi maze bigashyirwa ku mwanya wa mbere, hanyuma rukiyemeza kubishyira mu bikorwa.
Yagize ati:“Tugendeye ku mihigo mumaze gusinya, tugomba kureba iterambere rya Bugesera mu myaka 20-50, ntitwibande ku myaka itatu iri imbere gusa.”
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo yahuje Ubuyobozi bw'Akarere n'Urugaga rw'Abikorera, igamije kongera kurushaho guhuza imbaraga, imikorere n'imikoranire kandi bigamije kugera ku iterambere rirambye ry'Akarere n'iry'Igihugu muri rusange.
Yagize ati:“Turashimira PSF ku bufatanye budasanzwe. Aya masezerano azafasha kongera umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, no kunoza imibereho myiza y’abaturage.”
Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Bugesera rwiyemeje gufatanya n’Akarere kwimura imiryango 96 ituye mu Kirwa cya Sharita no kuyubakira inzu 48 (Two in One) bitarenze impera z’uyu mwaka.
Ku bufatanye na PSF Bugesera kandi mu Karere ka Bugesera hamaze kubakwa inganda zirenga 60, ibigo by’imari 12, amashuri ndetse hanatangwa inka zirenga 51 zifite agaciro k'arenga Miliyoni 41 z’amafaranga y’u Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimye uruhare PSF Bugesera igira mu iterambere ry'Akarere.
Umuyobozi w’'Urugaga rw'Abikorera mu Karere Bugesera, Asiimwe Joan yavuze ko bafite icyerekezo cyo gukorana n’Akarere mu guhindura imibereho y’abaturage no kubaka Bugesera y’ubudasa.


Ubuyobozi bwa PSF mu Mirenge bwasinyanye imihigo n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'Imirenge.
