PLAN INTERNATIONAL RWANDA YAMURIKIYE AKARERE IGENAMIGAMBI RY’IMYAKA ITANU 2026–2030
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 05 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Bugesera habereye igikorwa cyo kumurika igenamigambi ry’imyaka itanu (2026–2030) ry’ibikorwa bya Plan International Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bizibanda ahanini ku bikorwa byo guteza imbere uburenganzira bw’abana, ndetse no kongerera ubushobozi urubyiruko, cyane cyane abakobwa.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, Umuyobozi Mukuru wa Plan International Rwanda, Emilie Fernandes, hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’Akarere n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Umuyobozi Mukuru wa Plan International Rwanda, Emilie Fernandes, yavuze ko iri genamigambi rishya ry’imyaka itanu rizibanda ahanini ku bikorwa byo guteza imbere uburenganzira bw’abana, uburinganire n’ubwuzuzanye, ndetse no kongerera ubushobozi urubyiruko, cyane cyane abakobwa.
Yagize ati: “Twiyemeje gukomeza gufatanya n’Akarere ka Bugesera mu guteza imbere abana n’urubyiruko, tububakira ubushobozi bwo kwiyubakira ejo heza kandi burambye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard, yashimiye Plan International Rwanda ku ruhare igira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka umuryango utekanye. Yagize ati:
“Uru ruhare rwanyu rugaragaza umuhate n’ubufatanye mu kubaka umuryango mwiza kandi utekanye, urimo uburinganire no kubaka ejo heza.”
Yongeyeho ko ubufatanye nk’ubu bufasha Akarere kugera ku ntego z’iterambere ry’umuturage, cyane cyane mu guteza imbere uburenganzira bw’abana, uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango Nyarwanda.
Iki gikorwa cyabaye kigaragaza ubufatanye bukomeje hagati ya Plan International Rwanda n’Akarere ka Bugesera mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko mu guteza imbere uburenganzira bw’abana n’abagore, uburinganire, n’iterambere ry’urubyiruko.




