Gahunda One on One, aho umwana ufite imirire mibi, umuryango w'uwo mwana uhabwa Umubyeyi akamukurikirana afatanyije n'Umujyanama w'Ubuzima uzajya apima umwana mu mikurire ye akanabagira inama.
Akarere ka Bugesera kasezereye abana bavuye mu mirire mibi, hanatangijwe gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana bato;
Bwana Mutabazi ati : ‘’ Urugamba rwo kurwanya imirire mibi nibwo rutangiye’’. Iyo gahunda yatangijwe n’Umuyobozi w'Akarere Bwana Mutabazi Richard yiswe One on One Ikotaniro.
Mucumbitsi Alex Umuyobozi wa gahunda Mbonezamikurire y'Abana Bato muri NECDP. Bwana Mucumbitsi yashimye Gahunda nziza Akarere kihaye yo guca imirire mibi, asobanura igomba guhera mu muryango kandi ko buri wese agomba kugira isuku n'imirire myiza bigahera k'umubyeyi utwite abifashijwemo n'umugabo asaba ko abagabo bagira uruhare runini mu mikurire y'umwana.
Bwana Mucumbitsi yashoje aburira abagura n'abagurisha inkunga zitangwa zigamije kurwanya imirire mibi ko baba bahomya igihugu kandi ko batazihanganirwa.