NYIRARUKOBWA HIBUTSWE IMIRYANGO ISAGA 100 YAZIMYE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Abagize Ihuriro ‘Nyirarukobwa Family’ bagizwe n’abarokokeye Jenoside Yakorewe Abatutsi ahitwa Nyirarukobwa, IBUKA, ku bufatanye n'Akarere ka Bugesera, bibutse abarimu n’abanyeshuri ku ishuri ryahahoze n’imiryango isaga 100 yazimye yari ituye iyi Cellule mbere ya Jenoside.

Igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi biciwe ku ishuri ribanza ndetse n’abari batuye mu cyahoze ari Cellule Nyirarukobwa cyabereye ahari hubatse iri shuri mu murenge wa Ntarama mu Kagari ka Kanzenze, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata 2025.

Umuyobozi w’Ihiriro Nyirarukobwa Family, Karemera Gaudance, rigizwe n’abafite ababo biciwe mu yahoze ari Cellule Nyirarukobwa, yavuze ko buri mwaka bategura igikorwa cyo kwibuka no kuzirikana abari abarezi ndetse n’abari batuye mu cyahose ari Cellule Nyirarukobwa by’umwihariko imiryango 100 yazimye ntihagire n’umwe usigara.

Ati: “Buri mwaka tuzirikana ko aha turi hahoze ishuri rimwe rukumbi mu cyahoze ari segiteri Kanzenze, ryahuriragamo abaturutse mu bice bitandukanye; Jenoside rero yadutwaye abacu, abaryizemo, idutwara abarimu hafi ya bose. Turi hano tuzirikana kandi imiryango irenga 100 yazimye yo mu cyahoze ari Cellule Nyirarukobwa no mu nkengerero zayo.”

Karemera yavuze kandi ko nk’Ihuriro Niyirarukobwa Family biyemeje kuba ijwi ry’Abatutsi bishwe batagira umuntu n’umwe wo mu muryango wabo ubibuka.

Umuyobozi w'Akarere, Mutabazi Richard, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira abagize Ihuriro ‘Nyirarukobwa Family’ ku gikorwa cyiza bakora buri mwaka cyo kuzirikana no kwibuka imiryango yazimye.

Yagize ati: ”Ndabashimira mwese abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka no kuzirikana Nyirarukobwa nka Cellule byumwihariko kwibuka, kunamira no gusubiza agaciro imiryango isaga 100 itakigira abayibuka [yazimye]. Iki gikorwa kiba n’umwihariko wacu hano, ariko cyane cyane nshimire ‘Nyirarukobwa Family’ ihora itegura igikorwa ngarukamwaka nk’iki cy’ingenzi."

Meya Mutabazi Richard yijeje abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka imiryango isaga 100 yazimye n’abagize Ihuriro Nyirarukobwa ko igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kizahoraho byumwihariko imiryango isaga 100 yazimye yari ituye mu cyahoze ari Cellule Nyirarukobwa ndetse n’ahandi.

Ati: ”Aha turi hahoze Ishuri [Nyirarukobwa], turihanganisha abari, abarezi, abahize, abarokotse, imiryango yanyu mwese n’abahagendereraga. Turashimira kandi abaje kwifatanya natwe tunabamenyesha ko iki gikorwa ari ngarukamwaka. Tujye twongera n’umwaka utaha tubitegure neza nk'uko uyu munsi byari biteguye.”

Visi Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi [IBUKA], Ndizihiwe Blaise, yavuze ko igikorwa cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ari uguha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

Ati: ”Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse ndetse no kuzirikana ubuzima bwabo.”

Buri mwaka mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, abagize Ihuriro Nyirarukobwa bakora igikorwa cyo Kwibuka abize, abigishije ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa n’imiryango yazimye yari ituye mu cyahoze ari Cellule Nyirarukobwa, ubu ni mu Kagari ka Kanzenze, umurenge wa Ntarama.

Ahahoze Ishuri rya Nyirarukobwa, higaga abanyeshuri, hakorera n’abarezi bose babarirwa mu 1000; ubu ni agace kadatuweho n’umuntu n’umwe, yewe nta n’icyerekana ko hari amashuri, amakuru agaragaza kuko imiryango isaga 100 yari irikikije yazimye.

Hunamiwe ndetse hanaturwa indabo imiryango isaga 100 yazimye yari ituye mu cyahoze ari Cellule Nyirarukobwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye Ihuriro Nyirarukobwa Family ritegura igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Imiryango isaga 100 yazimye.

Visi Perezida wa IBUKA, Ndizihiwe Blaise, yavuze ko igikorwa cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ari uguha icyubahiro Abatutsi.

Umuyobozi w’Ihuriro Nyirarukobwa Family, Karemera Gaudance, avuga ko bihaye gahunda ko buri mwaka bategura igikorwa cyo kwibuka no kuzirikana abari abarezi ndetse n’abari batuye mu cyahose ari Serile Nyirarukobwa by’umwihariko imiryango 100 yazimye ntihagire n’umwe usigara.

Abayobozi mu Karere ka Bugesera bifatanyije n’Umuryango Nyirarukobwa Family mu Kwibuka ishuri n’imiryango yazimye

Abagize Ihuriro Nyirarukobwa bakora igikorwa cyo Kwibuka abize, abigishije ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa n’imiryango yazimye yari ituye mu cyahoze ari Cellule Nyirarukobwa ubu ni mu Kagari ka Kanzenze, umurenge wa Ntarama.