Nyiraminani Fayina yashyikirijwe inzu ifite agaciro ka 9,000,000 Frw

Umuyobozi w’Akarere Bwana Mutabazi Ati: “Ubaye icyitegererezo mu mudugudu ufite ikigega gifata amazi y’imvura, ibi bikorwa bigufashe guhindura ubuzima ukore amasuku hanze no mu nzu, gukaraba bihoreho”.

Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yashyikirije Nyirabanani Fayina inzu ifite agaciro ka 9,000,000Fr. Ni umuturage wubakiwe inzu mu Kagari ka Gicaca Umurenge wa Musenyi ku bufatanye na Police y'u Rwanda.  Muri uku kwezi kw’ibikorwa Polisi y’u Rwanda bafatanyamo n’abaturage, nanone muri aka  kagari ka Gicaca, Polisi y'u Rwanda yahaye amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba ingo 177. Ni amashanyarazi afite agaciro ka miliyoni esheshatu.

Bwana Mutabazi Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yakomeje asaba abaturage kwishimira igikorwa cyakorewe Nyiraminani no mu mudugudu muri rusange. Ati: “Tumufashe gufata neza ibyagezweho ntibyangirike kugirango ubufatanye bwacu twese butazaba bwarapfuye ubusa”.

Umuyobozi w’Akarere yashimiye Police y'u Rwanda n'aba baturage bafatanyijekubakira mugenzi wabo utishoboye,  avuga ko hari uruhare rwasabaga amafaranga rwatanzwe na police ariko ko n'uruhari rw’abaturage ari runini muri ibi bikorwa. Ati: "Hari ibyaguzwe amafaranga ariko hari ibindi bisaba gushyigikirana byavuye mu muganda wakozwe ku bufatanye bwa polisi n’abaturage".

Mu ijambo yagejeje ku baturage baje kwifatanya na Nyiraminani Fayina gutaha icumbi rishya, SP Nsanzimana John Umuyobozi wa Police Bugesera  yasabye abaturage kuba kumuba hafi ntihagire icyangirizwa, yabibukije ko gufatanya bizakomeza ariko bikazerekera ku bandi batishoboye

Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, Polisi y'u Rwanda yubakiye amazu 7 imiryango itishoboye mu Turere tugize Intara y’iburasirazuba; inatanga imirasire y'izuba 1493 ku baturage batishoboye batari bafite umuriro w'amashanyarazi.