NYARUGENGE: ABABYEYI BARISHIMIRA KO BUBAKIWE URUGO MBONEZAMIKURIRE Y'ABANA BATO

Mu Murenge wa Nyaraugenge, Mu Kagari ka Kabuye hafunguwe urugo mbonezamikurire y’abana bato (ECD), rurererwamo abana 100, rwubatswe muri gahunda yo kwita ku mikurire y'abana bato no kubafasha kubona uburere, ubumenyi n’imirire iboneye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025, ku bufatanye n’Umuryango Shelter Them ufatanyije na BK Foundation, kitabirwa n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire y’Abana bato, Ingabire Assoumpta n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko Ingo Mbonezamikurire y'Abana bato zifasha abana gukura neza; nta gwingira ndetse n'imirire mibi bafite. Yavuze kandi ko zinafasha mu kubuhariza uburenganzira bw'Abana n'umutekano wabo.

Ati “Uru rugo rugiye kudufasha mu kwita no kurengera abana, by’umwihariko mu kurwanya igwingira n’imirire mibi ndetse runadufasha kwita ku burenganzira n’umutekano wa buri mwana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, avuga ko bishimira ko igikorwa bakoze kizagira ingaruka ku baturage benshi kurenza abana.

Ati “Ibyo dukora bihindura imibereho y’umwana, uburezi bwe bukaba buhamye, ibibazo bikagabanuka, kandi bikadutera ishema. Uyu mwaka twabashije kongera umubare w’abana turihira ishuri, aba na bo bazakomeza gukurikiranwa na BK Foundation.”

Bukuru Josephine Murphy uri mu bashinze Umuryango Shelter Them, yavuze ko bifuza ko abana bazajya bagana ECD bagahabwa uburezi n’uburere kandi bakahavana ubumenyi bufite ireme.

Ati “Dushaka ko abana bazajya baza muri iyi ECD bagakura mu gihagararo no mu bwenge. Bazajya bahabwa ubumenyi butandukanye burimo kwiga n’indimi nk’Igifaransa.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Assumpta Ingabire, yubatse urugo Mbonezamikurire y'Abana bato, asaba ababyeyi kohereza abana mu irerero kandi nabo bakitabira ibiganiro n'inyigisho zitangirwamo kugira ngo ibyo abana babonera muri ECD no mu rugo bajye babibona.

”Babyeyi ibi bikorwa ni ibyanyu ntabwo ari ibya Shelter Them n'abana ni abanyu, mubifate neza mureke n'abana baze muri ECD kugira ngo babone za serivise zose z'imboneza mikurire namwe ariko igihe babatumiye kugira ngo mukorane ibiganiro namwe mwige, kugira ngo ibyo umwana abonera aha no mu rugo abibone”

Akarere ka Bugesera kamaze kugabanya igwingira ku bana kagera ku 26%, mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kugera ku 15% ku rwego rw’igihugu mu 2029.

Mu Karere ka Bugesera habarirwa Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato 1.659, zirimo eshanu z’icyitegererezo zirererwamo abana 56.472.