NYAMATA: HIBUTSWE ABATUTSI BICIWE KU MUSOZI WA NYIRAMATUNTU, BARIMO IMIRYANGO 30 YAZIMYE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bufatanyije n’abagize umuryango Nyiramatuntu ku ivuko ndetse n’abaturage b’Imirenge ya Nyamata na Musenyi bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe ku musozi wa Nyiramatuntu, by’umwihariko imiryango isaga 30 yazimye n’indi ibarirwa mu 100 yasigaranye umuntu umwe mu muryango.

Igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyiramatuntu ugizwe n’icyahoze ari Serire Gatare, Nyabivumu, na Nyakwibereka mu Murenge wa Nyamata, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Mata 2024 kibanzirizwa no gushyira indabo mu rufunzo rwo ku murago.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yibukije abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ko ari umwanya wo kwigisha abakiri bato amateka u Rwanda rwanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba n’umwanya wo kwibukiranya amahitamo y’igihugu yo kuba umwe.

Yagize ati: “Kwibuka ntabwo ari inzika, kandi ntabwo ari n’inzigo, ahubwo ni ukwigisha abavutse nyuma Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ngo tubasangize amateka twanyuzemo kandi baharanire ko bitazongera ukundi.

Gapfizi Twagirimana Charles uhagarariye Nyiramatuntu ku Ivuko, yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere bwifatanyije nabo, ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifite akamaro kuko bituma twongera kubana n’abacu twabuze. Kwibuka kandi ni igihango Abanyarwanda tugirana cyo kuzirikana amateka no kuyubakiraho ejo heza hacu.”

Uwari uhagarariye Ibuka mu Karere, Dukuzemungu Vincente, yashimiye Ubuyobozi bw'Igihugu budahwema kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi. Yasabye abarokotse Jenoside gukomeza gutwaza no kugira uruhare mu bikorwa byubaka Igihugu.

Ku musozi wa Nyiramatuntu habarurwa imiryango isaga 30 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakanabarurwa imiryango isaga 100 yarokotsemo umuntu umwe.

Iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi biciwe ku musozi wa Nyiramatuntu, cyabanjirijwe no gushyira indabo mu rufunzo ahitwa ku Murago, mu gishanga kigabanya Umurenge wa Musenyi n’uwa Nyamata ahari harahungiye Abatutsi baturutse mu bice bitandukanye bihakikije, bahahanganira n’ibitero by’interahamwe; ariko zirabaganza zirabica.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyiramatuntu, cyitabiriwe na Visi Meya Ushinzwe ubukungu, inzego z'umutekano, abaturage, abagize Nyiramatuntu ku Ivuko n'inshuti za Nyamata.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yibukije abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ko ari umwanya wo kwigisha abakiri bato amateka u Rwanda rwanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Hashyizwe indabo mu rufunzo ahitwa ku Murago, mu gishanga kigabanya Umurenge wa Musenyi n’uwa Nyamata ahari harahungiye Abatutsi baturutse mu bice bitandukanye bihakikije, bahahanganira n’ibitero by’interahamwe; ariko zirabaganza zirabica. 

Gapfizi Twagirimana Charles uhagarariye Nyiramatuntu ku Ivuko.

Uwari uhagarariye Ibuka mu Karere, Dukuzemungu Vincente, yashimiye Ubuyobozi bw'Igihugu budahwema kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi.