Nta watahutse ngo abura uko abaho yageze mu Rwanda
Mukantwari Thabeya n’abana be 7 watahutse ava muri cameroun na Uwimana Beata watahutse ava muri kongo afite abana 2, hamwe na bagenzi babo bahawe amazu mu murenge wa ngeruka mu kagari ka Murama. Abo baturage bubakiwe muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abanyarwanda batahuka.
Mu gihe kuva mu 2010 hatangajwe ko sitati y’ubuhunzi igiye gukurwaho abanyarwanda bari hirya no hino mu mahanga bifuza gutaha boroherezwa gutaha ndetse bagafashwa no gusubira mu buzima busanzwe. Ibyo ni ibyatangajwe na Minisitiri ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi Madamu Mukantabana Seraphine mu muhango wo gutaha ku mugaragaro amazu 7 yubakiwe abatahutse bavuye mu mashyamba. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Ngeruka Akagari ka Murama kuri uyu wa kabiri taliki ya 16/8/2016 mu muhango wo gushyikiriza amazu n’ibindi bikoresho by’ibanze imiryango 7yatahutse.
Minisitiri Mukantabana yavuze ko abanyarwanda bakizerera mu mashyamba bahabwa amakuru adahuye n’ukuri. Amwe aturuka ku bashaka kubafata bugwate andi agaturuka mu miryango bakomokamo bagamije bababuza gutaha bagamije kwikubira imitungo. Ibyo bibazo byitaweho buri munyarwanda wese utahutse ahabwa inzu agafashwa no gutuzwa nk’abandi. Ibyo umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel yabivuze ubwo yizeza Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi ko bazakomeza gufasha abo baturage. Aho avuga ko abatahutse bafashijwe gusubira mu buzima busanzwe.
Ibyo byanashimangiwe na Uwimana Beata umwe mu bahawe inzu avuga ko bageze aho batuye bafashijwe bakabona imbuto yo gutera, amatungo n’ibindi. Yongeyeho ko babigishije imyuga iciriritse aho ubu akora umwuga wo gutunganya imisatsi. Uwimana ati; ‘’hari n’abandi bahisemo kudoda’’. Akomeza avuga ati: ‘’Nta kibazo umuntu yagira ngo abure umuntu wo kumufasha’’.
Ndetse na Mukantwari Thabeya wahawe inzu nawe avuga ko yaje asanga abavandimwe ntibamwishimira kugeza ubwo Minisiteri ifite gucyura impunzi mu nshingano ihitamo gukodesha icyumbi rye mu gihe yari ategereje kubakirwa iye nzu, ndetse n’indi mibereho ya buri munsi guhera muri 2013 kugeza na nubu.
Ashimira igikorwa cyabakorewe ndetse n’uburyo babanye neza n’abo basanze, Uwimana Beata yanashimiye Leta. Ati: ‘’Uku kugira neza abanyarwanda bagusoroma kuri Perezida Paul Kagame’’. Asoza yizeza ko, uko ashoboye akoresha uburyo bwa telefoni cyangwa n’ubundi buryo bushoka akangurira abo yasize mu mashyamba gutahuka.
Usibye inzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 5 imiryango 7 yahawe amazu n’ibikoresho byibanze byo mu rugo harimo na matela.
Mukantare Jacqueline