Nta muntu uzemererwa kubaka ku buso bw’ubutaka burengeje m2 300

Mu rwego rwo kujyana n’icyerekezo cy’ubaka ubukungu butajegajega , hakumirwa imiturire y’akajagari, havugururwa inyubako zubatswe mu kajagari ibibanza bigenewe inyubako bizaba bifite m 15/20. Umuyobozi Mukuru muri Rwanda Housing Authority Bwana Kampayana Augustin yabitangaje kuwa 13/3/2017, ubwo yari ari mu nama n’abakozi mu Karere ka Bugesera bafite aho bahuriye n’ubutaka. Bwana Rugambwa Vincent uhagaraiye Division manager muri Rwanda housing Authority yabwiye abafite aho bahurira n’ubutaka mu nshingano ko Leta iteganya gukora igishushanyombonera mu mijyi. Icyo gishushanyombonera kizemerera buri wese gutura mu mujyi, ibyangombwa umuntu akenera biboneka. yavuze ko icyo gishushanyombonera kizagaragaza ahagerwa inyubako zigerwa ibikorwa remezon’abashaka imirimo bakegera akazi ku buryo nta muntu ujya kure y’ibyangombwa akenera mu mibereho ya buri munsi. Bwana Rugambwa yasobanuriye abitabiriye inama ko abafite ubushobozi n’abafite imibereho iciriritse bemererwa kubaka inzu ku buso buhwanye na m2 300. Mu rwego rwo gukemura imbogamizi ku bantu bifuza ibibanza birengeje metero 15 kuri metero 20, Rugambwa abashishikariza kubuka hibandwa ku nyubako zijya hejuru. Nta muntu wemererwa kubaka inyubako ku butaka buregeje m2 300. Ikibanza kizaba kirengeje m2 300 hazagaragazwa ibikorwa nyira ubutaka ateganyiriza ubundi butaka. Asoza inama Bwana Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere yashoje asaba abashinzwe imiturire kumvikana n’umuturage mu gihe cyo guca inyubako zubatswe mu kajagari. Bwana Nsanzumuhire Emmanuel ati : ‘’Inyubako z’akajagari zizacibwa umuturage adahutajwe’’. Iyo gahunda izasobanurwa mu minsi iteganyirijeho umuganda rusange w’abaturage. Ubwo mbere ikibanza cyo guturamo cyanganaga na metero25 kuri 30 ikibanza cyo guturamo kizajya kiba gifite ubuso bungana na metero 15 kuri metero 20. Mukantare Jacqueline