Nsanzumuhire Emmanuel asaba abasenateri gukorera ubuvugizi Bugesera
Gahunda yo gukoresha ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure bihura n’imbogamizi zituma abaturage batabona umusaruro uhagije. Ibyo byagaragajwe na Bwana Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ubwo itsinda ry’abasenateri riyobowe na Honorable senateri Karangwa Chrysologue basuraga Akarere ka Bugesera kuri uyu wa kabiri taliki ya 25/10/2016. Hari mu gikorwa cyo kureba uburyo gahunda za Leta mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi zishyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel yasabye intumwa z’abasenateri ziyobowe na Honorable Karangwa Chrysologue gukorera ubuvugizi Akarere ka Bugesera kubera ko abahinzi bifuza imbuto z’indobanure ndetse n’ifumbire mvaruganda batabibonera ku gihe. Nk’uko Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere Bwana Nkinzingabo Jean de Dieu abivuga, inzira inyuzwamo izo mbuto n’ayo mafumbire ni ndende ku buryo iza kugera ku muhinzi igihe cy’ihinga cyararenze. Nkinzingabo Jean Dieu ati : “Abacuruzi bagera i Kigali bagasanga nta mbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro Bihari; bigasaba ko bategereza igihe bizabonekera’’. Akomeza avuga ko ibyo bituma umuturage agerageza uburyo bwe bwo kwigwanaho akoresha imbuto iba yarasigaye ku musaruro ndetse agakoresha ifumbire isanzwe cyangwa agatera nta nayo akoresheje. Byagaragaye ko icyo gihe umusaruro uba muto.
Nk’uko umwe mu bitabiriye inama abyemeza; avuga ko abaturage basobanukiwe akamaro ko gukoresha imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro. Ati: ‘’ntibigisaba imbaraga kwigisha umuturage akamaro k’imbuto z’indobanure no gukoresha amafumbire mvaruganda’’. Ati : ‘’Abaturage bahinga ku nkenkengero z’ibiyaga aho babona amazi ku gihe ntabwo bigishwa gukoresha inyongeramusaruro. Yongeyeho ko ahagorana ari i musozi aho abahinzi batanguranwa n’ibihe by’imvura.
Bwana Nsanzumuhire asaba ko intumwa za rubanda zabakorera ubuvugizi kugirango nibura Akarere kabone stock aho bashyira imbuto n’inyogeramusaruro. Yasabye ko imbuto zategurwa saison ibanziriza iyo imbuto izakenererwaho, ku buryo amatariki y’ihinga azajya agera abahinzi bahita babona imbuto bitabagoye.
Icyo na none Umuyobozi w’Akarere yasabye ko abasenateri bakorera ubuvugizi ni ugutunganya ibishanga bifite ubuso burenga hegitari ibihumbi 27 n’ibiyaga 9 biri mu Karere ka Bugesera, bigafasha kuhira ku musozi. Kuko bigaragara ko imvura ijya iba nke mu Karere ka Bugesera.
Iyo nama yahuje abashinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera n’intumwa za rubanda umutwe wa Sena wabaye n’umwanya wo kugirwa inama yo guca ukubiri n’ibikorwa bigaragara ku bayobozi bamwe bihisha inyuma ya gahunda ya Leta, bashakira amaramuko ku muturage. Senateri Karangwa Chrysologue ati: ‘’Haracyagaragara abayobozi bafite umuco mubi wo gusiragiza umuturage. Babikora mu rwego rwo kudindiza abaturage. Abafite iyo mico mibi babereka ko hari ibyo batujuje babashakaho indonke. Umuyobobozi w’Akarere Nsanzumuhire Emmanuel yijeje intumwa za rubanda kuzakurikiranira hafi no guhasha iyo mico itari myiza.
Mukantare Jacqueline