NJYANAMA Y’AKARERE KA BUGESEA YEMEJE INGENGO Y’IMARI Y’UMWAKA WA 2025-2026 INGANA N’ASAGA MILIYARI 42 FRW

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kamena 2025, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026 ingana n’asaga miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi ngengo y’imari izibanda cyane ku bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo, ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi.

Nyuma yo kugaragariza Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera uko ingengo y’umwaka wa 2024-2025 yakoreshejwe, Perezida wayo, Munyazikwiye Faustin, yashimye ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera uburyo bakoresheje neza umutungo wa Leta mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2024-2025.

Munyazikwiye Faustin yavuze ko iyi ngengo y’imari izafasha gukomeza gahunda z’iterambere no gukemura ibibazo abaturage bagaragaje.

Yagaragaje ko Akarere ka Bugesera gafite intego yo kwihutisha iterambere, asaba Ubuyobozi bw’Akarere kuzakoresha neza iyi ngengo y’imari kugira ngo izatange umusaruro mu gukemura ibibazo by’abaturage no guteza imbere Akarere.