Muri Bugesera bitarenze ukwezi kwa 9/2017 ikibazo cy’amazi kizarangira
Urugomero rw’amazi rurimo kubakwa ku mugezi wa Kanyonyomba mu Murenge wa Gashora ruzatanga m3 5000 ruzongera amazi yari asanzwe akoreshwa mu Karere ka Bugesera. Bwana Kananga ushinzwe amazi n’isuku mu Karere ka Bugesera yemeza ko rwiyemezamirimo azaba yarangije imirimo y’ubwubatsi mu kwezi kwa 9, ayo mazi agatangira gukoreshwa.
Kananga Jean Damascene avuga ko uruganda rw’amazi rurimo ku bakwa ku mugezi wa Kanyonyamba azoherezwa mu mirenge ya Ririma, Gashora akomeze mu gice kizubakwamo inganda ajya kamabuye. ayo mazi azagera no mu murenge wa Mayange. Ayo mazi uzunganira uruganda rw’amazi rwari rusanzwe rwubatswe ku kiyaga cya cyohoha y’epfo rwatangaga m3 3200. Bivuze ko amazi aziyongera incuro zirenga 2.
Ahandi hubakiwe amazi ni mu mudugudu wa Mugina Akagari ka Kintambwe Mu murenge wa Rweru, hakoreshejwe imirasire y’izuba aho pompe zizamura amazi zikaragwa n’izuba. Umuhoza Emmanuel uhagarariye imirimo kuri site avuga ko biteganyijwe ko ayo mazi azagera mu tugari twa Kintambwe, Nemba ndetse yatangiye no gukoreshwa.
Amazi yose yakoreshwaga mu karere ka Bugesera yavaga mu ruganda rw’amazi rwa Ngenda rwubatse ku ku Kiyaga cya Cyohoha y’epfo, andi mazi y’isoko yavaga ku isoko ya Rwakibirizi iri mu Murenge wa Nyamata. Ayo mazi yatangwaga mu buryo bw’isaranganywa mu mirenge kubera ko adahagije.
Mukantare Jacqueline