Muri Bugesera; abazahugurwa mu nzego z’ibanze bangana 4214 bazatozwa mu kwezi 11/2016

Muri Bugesera; abatowe mu nzego z’ibanze bangana 4214 bazatozwa mu kwezi 11/2016 Kuwa gatandatu no ku cyumweru taliki 14 na 15/5/2016, abagize komite z’imidugudu,Inama Njyanama y'akagari n’abakozi b'akagari, Inama njyanama y’umurenge n'abakozi b'umurenge, bo mu mirenge ya Juru, Mareba, Kamabuye, Musenyi na Mayange babimburiye abandi mu mahugurwa abategura kugirango bajye mu nshingano bazi icyo gukora. Abo baturage batowe bahuguwe n’Intore zatojwe mbere zigizwe n’abakozi 10 b’akarere inzego z’urubyiruko, abagore ba mutimawurugo ndetse n’abajyanama ku rwego rw’akarere. Bwana Kanyandekwe Thomas umukozi ushinzwe imiyoborere mu karere yavuze ko ayo mahugurwa azajya akorwa iminsi 2 isoza icyumweru; azibanda ku nshingano za komite nyobozi y’umudugudu, inshingano ya njyanama y’umudugudu, inshingano ya njyanama y’umurenge. Agakorwa binyuze mu mikorongiro. Muri iyo nama abagize itsinda rihugura bahawe n’andi masomo arebana n’imikorere n’imikoranire y’inzego na kiranzira biranga abayobozi. Indi ngingo yaganiriweho mu mahugurwa ni uruhare rw’umudugudu mu kubumbatira umutekano. Ayo mahugurwa abanziriza gutozwa, biteganyijwe ko mu kwezi kwa 11/2016 hazatozwa abantu bangana 4214. Mukantare Jacqueline