MU MURENGE WA SHYARA HATANGIJWE IGIHEMBWE CY’IHINGA 2026A

Mu Cyanya Kigega cy'Ibiribwa Food Basket Site (FOBASI) cya Gahosha, giherereye mu Murenge wa Shyara, kingana na hegitari 11.44; hatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2026A ku rwego rw’Akarere, abahinzi basabwa kongera umusaruro no gushyira ibihingwa byabo mu bwishingizi.

Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Nziranziza gitangizwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhunzi n’Ubworozi mu Ishami rya Rubirizi, Ayinkamiye Agnes, abashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere n’Umurenge ndetse n’abahinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yashimye imbaraga abaturage ba Shyara bashyira mu buhinzi, abasaba gukomeza gukoresha imbuto z’indobanure, ifumbire, ndetse no gukurikiza inama z’abajyanama b’ubuhinzi kugira ngo umusaruro uzamuke. 

Yagize ati: “Ubuhinzi ni isoko y’iterambere ry’igihugu cyacu. Uyu mwaka turasabwa kongera umusaruro no kurwanya ibyonyi mu myaka, dukoresha uburyo bugezweho kandi dufatanyije n’abashinzwe ubuhinzi ku rwego rwose.”

Umuyobozi  mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhunzi n’Ubworozi, Ishami rya Rubirizi, Ayinkamiye Agnes, yasabye abahinzi n'aborozi kurushaho kwitabira gahunda ya nkunganire n'iy'ubwishingizi bw'imyaka n'amatungo mu rwego rwo kwirinda ibihombo bashobora guhura nabyo mu bikorwa byabo by'ubuhinzi n'ubworozi.

Abaturage baturutse mu tugari tugize Umurenge wa Shyara bitabiriye iki gikorwa, basobanurirwa gahunda za Leta zijyanye no guhuza ubutaka, kongera umusaruro, n’uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Muri iki gikorwa, abahinzi bahawe urugero rw’uko bateye imbuto z’indobanure z’ibigori ndetse hanagaragazwa uburyo bwo gukoresha neza ifumbire mvaruganda n’iy’imborera.

Ubuyobozi bw’Akarere bwibukije abaturage ko ibikorwa byo guhinga bigomba kujyana no kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri ndetse no kwitabira gahunda yo kuzigama mu makoperative kugira ngo bazabashe guhaha imbuto n’ifumbire ku gihe.

Muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2026A, mu Karere ka Bugesera hateganyijwe guhingwa Hegitari zirenga 32,507 ku bihingwa by'ibigori, ibishyimbo, soya, umuceri, imboga n' imyumbati. 

Icyanya Kigega cy'Ibiribwa cya Gahosha, hazaterwa ibiro 200 by'imbuto y'ibigori yo mu bwoko bwa RHM 1407.