MU MURENGE WA NTARAMA HAFUNGUWE IKIGO CY’AMAGARE-HOME OF DREAMS CYCLING CENTER
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, Umuyobozi Mukuru wa Israel Premier Tech, Syrivan Adams n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabzi Richard n’abandi bayobozi bafunguye ku mugaragaro Ikigo cy’amagare kitezweho kuzafasha abakiri bato kuzamura impano zabo mu mukino w’amagare.
Ni igikorwa cyabereye mu kigo Gasore Serge giherereye mu Murenge wa Ntarama, mu Kagari ka Kibungo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye abafatanyabikorwa bagize uduhare mu kubaka inyubako zifasha abana kuzamura impano zabo mu mukino w’amagare.
Yagaragaje kandi ko ikibuga cy’umukino w’amagare ‘The Field of Dreams’ ndetse n’inyubako zikigize (The home of Dreams) ari urubuga rwiza ku rubyiruko mu gukarishya impano z’abazavamo abakinnyi b’amagare beza mu bihe biri imbere.
Ati: “Ikibuga cy’amagare ’The Field of Dreams’ kiri i Ntarama gifasha urubyiruko rwacu kubona aho kwitoreza, gukarishya ubumenyi ndetse bikaba n’inzira nziza yo kuzabona abakinnyi b’amagare beza muri Bugesera n’ahandi. Ibyo rero bituma habaho icyizere, intego, no kuba indashyikirwa bigatera imbaraga urubyiruko rwacu gutsinda amarushanwa ndetse no kugira imibereho myiza mu buzima.”
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss wari witabiriye igikorwa cyo gutaha ikigo cy’amagare yavuze ko guteza imbere umukino w’amagare mu bakiri bato binongerera urubyiruko icyizere, ubushobozi no kugira imyumvire.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yasabye urubyiruko kwizera impano ziabrimo gukora cyane no kurangwa n’ikinyabupfura kugira bizabafashe kugera ku nzozi zabo.
Yagize ati: “Mwizere impano zibarimo, gukora cyane, kugira inzozi ukagira icyerekezo ushaka kuzageraho; ukagira intego. Icya kane ni ukudacika intege ugahora ushyiraho umuhate kandi ibyo bigasaba ko ugira ikinyabupfura no kwitanga.”
Igikorwa cyo gutaha inyubako yunganira ikibuga cy’amagare The Field of Dreams, cyari kitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi Jacques Landry na Gasore Serge washinze Fondasiyo Gasore Serge ahubatswe ibikorwaremezo by’umukino w’amagare, ndetse n’abana bahatorezwa.