Mu manza mbonezamubano abunzi bayoborwa n’umutimanama

Abunzi bo mu Kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamatanbicaye bumva ikibazo kirebana n’amakimbirane ari mu muryango wa Rugero Jean Damascene na Mukagasana Julienne. Bumvise impande zombi, ari nako bagoragoza impande zishyamiranye hagamijwe ko ikibazo cyabonerwa igisubizo bakumvikana ntawuhutajwe. Mu manza mbonezamubano abunzi batekerereza hamwe uburyo ikibazo bagejejweho kirangira kidashenye umuryango bakurikije uko ikirego giteye n’ibivugwa n’abatangabuhamya b’ababuranyi. Itegeko ribayobora ni itegeko rigenganga abunzi muri rusange n’andi make bahuguwemo nk’iryo ubutaka, izungura, n’irirebana n’umuryango. Evaritse Twagirayezu Umuyobozi w’inteko yashinzwe kunga umuryango wa Rugero yasobanuye ko ikigamijwe ari ukunga, ariko iyo bitagezweho bohereza ababuranyi mu nkiko zisanzwe. karinganire Jean Damascene Perezida wa komite y’abunzi mu kagari ka Kayumba ati: ‘’Mbere yo guhitamo kohereza mu nkiko zisanzwe umuryango wa Rugero Jean Damascene kubera ikibazo cy’amakimbirane afitanye n’umuryango we, inteko twagiye mu muhezo’’. Basanze bishoboka kwiyunga bagakomeza ubuzima bari hamwe, cyane ko bafite umuryango munini w’abantu 9. Bumwe mu buryo inama ya komite y’abunzi yumvikanye imaze kwiherera yasanze ibirego imiryango iregana bishobora kurangira mu buryo 2. Umbwa mbere, umwanzuro wabaye uwo kohereza mu rugo uwo muryango kugirango bafatanye n’abana babo 7 barimo 2 barangije kaminuza gushaka umwanzuro w’ikibazo. Ubundi buryo ni ukugirwa inama yo kugana inkiko. Twagirayezu wari uhagarariye inteko yavuze ko inshingano y’abunzi ya mbere ari ukunga ababiyambaje. Uburyo bukoreshwa bunga imiryango, bifashisha umuco n’umutimanama hadashingiye ku ngingo ziri mu mategeko. Mukantare Jacqueline