MU KIYAGA CYA MIRAYI HAFUNGUWE UBWATO BW’UBUKERARUGENDO BUSHINGIYE KURI SIPORO YO MU MAZI

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj. Gen. Alex Kagame, n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, bafunguye ku mugaragaro ubwato bwitwa ‘Amarebe Cycle Boat Tours’ bugiye kwifashishwa mu bukerarugendo mu Kiyaga cya Mirayi giherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

Igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ubu bwato bwakozwe n’Inkeragutabara, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, kibera ku nkengero z’ikiyaga cya Mirayi, bukaba bwitezweho gufasha ba mukerarugendo gutembera iki kiyaga n’inkengero zacyo ndetse bukanabafasha gukora siporo mu buryo bwihariye.

Umwe mu Nkeragutabara uri mu bakoze ubu bwato, Rtd (Capt.) Mbavu Rachid yavuze ko gukora ubu bwato byatututse mu guhuza ibitekerezo byabafasha gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu,

Ati: “Igitekerezo cyo gukora ubu bwato twagitekereje mu rwego rwo kureba icyo twakora kugira ngo natwe dutange umusanzu wacu mu kubaka Igihugu cyacu. Umwihariko rero ubu bwato bwacu bufite, ni uko bushobora gukoresha uburyo bubiri: ubwa moteri ndetse no kunyonga.”

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara Maj. Gen. Alex Kagame yagaragaje ko bafite gahunda yo gukora ubwato bwinshi nk’ubu bwatashywe muri Bugesera buzafasha abaturage ndetse n’abandi bifuza gusura ibice bitandukanye mu Karere ka Bugesera n’ahandi; cyane cyane bakoresheje ubwato bwa Siporo.

“Gushyigikirana biri mu ndangagaciro z’umuco wacu ndetse no gukorera hamwe kugira ngo dushobore gufasha abavuye mu ngabo kugira ngo bagire imibereho myiza mu gihe cyo kuva mu ngabo. Iki gikorwa rero bakoze ni igikorwa cyiza cyane. Aka karere ka Bugesera gafite umutungo ukomeye cyane, ibiyaga byinshi.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko nk’ubuyobozi bazakomeza kugira ubufatanye n’Inkeragutabara mu guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo yo mu mazi.

Ati: ”Ibi biyaga tugomba kubibyaza umusaruro hakabaho na siporo yo mu mazi bikagera no ku rwego mpuzamahanga. Tuzakomeza rero natwe gushyiraho akacu mu gufatanya n’Inkeragutabara, ndetse turaha ubutumwa abikorera mu bice by’ubukerarugendo na siporo gusura iki gihangano gishya.”

Ikiyaga cya Mirayi cyashyizwemo ubu bwato [Amarebe Cycle Boat Tours] ni kimwe mu biyaga Icyenda (9) biri mu Karere ka Bugesera, nka Cyohoha, Rumira, Kirimbi, Gaharwa, Rweru, n’ibindi.

Ubu bwato bwakozwe n’Inkeragutabara zibumbiye muri koperative, bwuzuye butwaye agera kuri miliyoni 40 Frw, bwitezweho kuzamura umubare wa ba mukerarugendo basura ibice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera, by’umwihariko abatembera ku kiyaga cya Mirayi, ndetse bukazagira uruhare mu koroshya ingendo ku baturage b’Umurenge wa Gashora ndetse n’abasura iki kiyaga cya Mirayi.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa.

Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara, Maj. Gen. Alex Kagame.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.