MU KIGO CYA HIGHLAND SCHOOL HATASHYWE IKIBUGA CYA BASKETBALL

Ku Bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Afurika (NBA Africa) n’Umuryango Mpuzamahanga Opportunity International, mu kigo cy’amashuri cya Highland School giherereye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, hatashywe ku mugaragaro ikibuga gishya cy’umukino wa Basketball kizafasha abana bato kuzamura impano zabo mu mukino wa Basketball.

Iki kibuga cyatashywe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, mu ishuri ribanza rya Highland School ryo mu mujyi wa Nyamata.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko iki kibuga kizafasha abatuye muri aka karere kuzamura impano ya Basketball.

Yagize ati: “ Icya mbere ni ikibuga. Nk’uko mubizi, NBA Africa iri muri gahunda yo kwigisha abatoza babo (abana) ndetse n’abasifuzi. Rero, ku bufatanye na FERWABA ni bamwe mu bo duhanze amaso kugira ngo bazavemo ibihangage twifuza.”

Perezida w’Irushanwa Nyafurika rya Basketball (BAL) Amadou Gallo Fall, yavuze ko kubaka ibibuga nk’ibi bya Basketball mu mashuri no mu baturage bizakomeza kuba intego y’ibanze ya BAL ndetse na NBA Africa muri rusange.

Ati: “Gutuma umukino wa Basketball ugera kuri bose, abakobwa n’abahungu ni yo ntego ya BAL ndetse na NBA Africa muri rusange. Dukomeza duharanira kwigisha abaturage bacu muri Afurika iby’ibanze ndetse n’indangagaciro z’umukino wa Basketball.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yashimiye abafatanyabikorwa bubatse iki kibuga, avuga nk’ubuyobozi bw’Akarere bakitezeho gufasha abakiri bato kuzamura impano zabo mu mukino wa Basketball ndetse kikazafasha n’abaturage b’Akarere ka Bugesera mu bikorwa by’imyidagaduro.

Umuyobozi wa Highland School, Munyaburanga Eduard, yijeje ko iki kibuga bazakibyaza umusaruro ku buryo bazagera kubyo bitezweho.

Iki kibuga cya Basketball cyatashywe, cyubatse mu ishuri ribanza rya Highland School riri mu mujyi wa Nyamata, hafi n'ahari Ikigo cy'Urubyiruko cya Bugesera cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 135 z’amafaranga y’u Rwanda.