MU KARERE KA BUGESERA HIBUTSWE ABANA N’ABAGORE BISHWE MURI JENOSIDE

Mu Karere ka Bugesera, ku bufatanye n’Inama y'Igihugu y'Abagore, habaye igikorwa cyo kwibuka abana n'abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe muri rufunzo rwa Cyugaro ndetse n’ahandi mu Karere.

Ni igikorwa cyabereye ku kimenyetso cy’urwibutso rw’abazize Jenoside kiri ku rufunzo rwa Cyugaro ahazwi nka CND mu Murenge wa Ntarama, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hazirikanwa abana n’abagore bishwe, yagize ati: ”Uyu munsi turibuka tunifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Abagore mu mwihariko wo kwibuka abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri uru rufunzo, kuhahungira, kubamo, gusohokamo byo gushaka ubuzima byagoye cyane abagore n’abana by’umwihariko.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, muri iki gikorwa cyo kwibuka abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, yasabye urubyiruko kugira uruhare muri gahunda yo kwibuka no guhangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda.

Ati: “Rubyiruko, nongeye kubibutsa ko kwibuka ari gahunda itwibutsa ko uruhare rwanyu rukenewe mu guhangana n’abagoreka amateka ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Tujye tuzirikana kandi kuba hafi abanyantege nke, kubarinda no kubafata mu mugongo.”

Yasabye kandi abaturage kwegera no gufasha abarokotse bafite intege nke. Ati: “Tujye tuzirikana kandi kuba hafi abarokotse Jenoside yakorwe abatutsi, abanyantege nke, kubarinda no kubafata mu mugongo.”

Guverineri Rubingisa yavuze ko Igihugu kizakomeza gushaka abagize uruhare muri aya mateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, ndetse no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi asaba buri wese kubigiramo ubufatanye.

Depite Uwubutatu Marie Therese, Guverineri Rubingisa Pudence, Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n'uwa Kayonza, Nyemazi Bosco bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside, abana n'abagore biswe muri Jenoside.

Hunamiwe abana n'abagore biciwe mu rufunzo rwa Cyugaro, uhuza imirenge ya Ntarama, Musenyi muri Bugesera na Mugina yo mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo.

Guveneri Rubingisa Pudence yasabye abaturage kwegera no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abututsi n'abafite intege nke.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje ko mu rufunzo rwa Cyugaro uhahungira, kubamo, gusohokamo byo gushaka ubuzima byagoye cyane abagore n’abana by’umwihariko.