UBUKANGURAMBAGA BWO KWIMAKAZA IHAME RY’UBURINGANIRE BWITEZWEHO KUZAKEMURA IKIBAZO CY’ABANA BATANDITSE MU IRANGAMIRIRERE

Ku bufatanye bw’Intara y’Iburasirazuba na Minisisiteri y’Iterambere ry’Umuryango binyuze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire, mu Karere ka Bugesera hatangiye ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire, abaturage basabwa kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere.

Ni ubukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Nzeri 2025, bufite insanganyamatsiko igira iti: Ihame ry’uburinganire inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere rirambye kandi ridaheza.

Ubu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire bwatangirijwe mu Murenge wa Rilima mu Kagari ka Nyabagendwa butangizwa n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique.

Atangiza ubu bukangurambaga, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yasabye abaturage kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere, anasaba kandi ubufatanye mu kubakira ubushobozi amatsinda atandukanye cyane cyane gufasha abana b’abakobwa babyariye iwabo.

Yagize ati: “Turifuza ko ubu bukangurambaga butugeza ku mpinduka nziza kandi zifatika. Twandikishe abana mu irangamimerere nk’uburenganzira bwabo; bikaba n’inshingano z’ababyeyi n’abayobozi. Abana babyaye bakiri bato kandi tubabe hafi, tubahe uburenganzira tubasubize ku ishuri.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterembere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yavuze kandi ko kugira umuryango utarangwamo amakimbirane biwufasha kwiteza imbere. 

Ati: “Iyo umuryango utekanye unashyize hamwe wuzuzanya, abana bariga, barishima ndetse tukaba dufite n’icyizere ko uwo muryango uzatera imbere. Impamvu ariko tugaruka kuri ubu bukangurambaga ni uko tubona ibibazo byinshi duhura nabyo buri munsi bishingiye ku muryango.”

Muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga bigamije kwimakaza ihame ry’uburinganire, mu tugari dutandukanye hazatangwa ibiganiro bitandukanye birimo gusezeranya imiryango ibana itarasezeranye imbere y’amategeko, gutanga ubujyanama mu miryango ibana mu makimbirane, kwandika abana no gutanga izindi serivisi z’irangamimerere, ibiganiro n’abayobozi n’abakozi b’Akarere imirenge n’utugari ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu kazi.

Hazatangwa kandi ibiganiro n’ibyiciro bitandukanye ku itegeko rigenga umuryango, itegeko rirengera umwana, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’uruhare rwa buri wese kuyashyira mu bikorwa ndetse n’ibindi.

Ubu bukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Nzeri 2025 buzasozwa tariki ya 19 Nzeri uyu mwaka.