MU KARERE KA BUGESERA HATANGIJWE UKWEZI KWAHARIWE KWIMAKAZA UBUMWE N’UBUDAHERANWA
Mu Mirenge yose igize Akarere ka Bugesera hatangijwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa", abaturage basabwa kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, gukunda Igihugu, kwirinda amacukubiri ndetse no kuzitabira ibiganiro n'ibikorwa bitandukanye biteganijwe muri uku kwezi.
Ni igikorwa ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe mu Murenge wa Ruhuha, gitangizwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard kuri uyu wa kane tariki ya 02 Ukwakira 2025.
Atangiza ubu bukangurambaga, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abaturage kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, gukunda Igihugu no kwirinda amacakubiri. Yibukije kandi ko ubumwe ari inkingi y’iterambere rirambye, anasaba buri wese kuzitabira ibiganiro n’ibikorwa biteganyijwe muri uku kwezi.
Yagize ati: “Dukomeze kuzirikana ko Igihugu cyabohowe, tugakomeza kuzirikana ubwo bumwe n’ubudaheranwa kuko ariyo nkingi twubakiyeho. Turasabwa gukangurira abandi baturage, cyane cyane urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside; tuzi aho yatugejeje kandi turacyabona ko ihari. Kwirinda ivangura iryo ari yo ryose ni ikintu kibi kuko ivangura rirahendesha kandi riravuna.”
Mukamana Dativa utuye mu Murenge wa Nyamata ati: “Ibi biganiro bidufasha gusubiza amaso inyuma tukibuka aho twavuye, tukiyemeza gukomeza kubaka ubumwe mu miryango no mu midugudu.”
Nshimiyimana Victor, wo mu murenge wa Ruhuha mu Kagari ka Gikundamvura avuga ko iyi gahunda ibafasha cyane mu bikorwa byo kwiyubaka.
Yagize ati: “Ndi Umunyarwanda ni gahunda ikomeye. Iyo umuntu ayitekereje neza, imufasha kwiyubaka no gufasha abandi. Ubumwe ni bwo buzatugeza ku mahoro arambye.”
Mu rwego rwo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, hateganyijwe ibiganiro mu byiciro bitandukanye birimo urubyiruko, abagore, abikorera, amashuri, amadini n’amatorero, ndetse n’amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa. Hazanabaho ibikorwa byo gufasha abatishoboye, hagamijwe kwimakaza indangagaciro z’ubumuntu n’ubufatanye.
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abaturage kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kwirinda icyabatanya.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhuha, Uwamugira Marithe

