MU KARERE KA BUGESERA HATANGIJWE GAHUNDA YO KWITA KU RUBYIRUKO MU BIRUHUKO
Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Bugesera kimwe n’ahandi hose mu gihugu, hatangijwe Gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko izasozwa tariki 29 Kanama 2025.
Ku rwego rw’Akarere, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rilima, gitangizwa ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.
Atangiza iyi gahunda, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashishikarije abana n’urubyiruko kuzakurikirana inyigisho bazahabwa mu gihe gisaga ukwezi.
Yagize ati: “Muzamenya indangagaciro z’umuco nyarwanda, muzahabwa amahirwe yo kugaragaza impano mufite, mumenye gukora umurimo unoze n’ubundi bumenyi.
Meya Mutabazi kandi yibukije abana n’urubyiruko, ababyeyi babo ndetse n’abatoza ko iyi gahunda izagirira akamaro abana n’urubyiruko bazayitabira bagakuramo uburere bwiza no gukunda Igihugu, asaba kandi buri mwana uri mu biruhuko kubyaza umusaruro amahirwe ari muri iyi gahunda.
Ati “Turifuza ko tugira urubyiruko n’abana barerwa neza, batozwa gukunda igihugu, baharanira kwigira no kugira uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu kandi babinyujije mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda; cyane cyane za kirazira.”
Mu Karere ka Bugesera, gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko mu biruhuko yitabiriwe n’abagera kuri 31176, barimo abahungu 13786 n’abakobwa17390; bakaba bazajya batozwa n’abatoza b’intore 385 kuri site 66.
Iyi gahunda kandi imaze imyaka 10 itangiye, aho iba igamije guhuza urubyiruko rwiga n’urutiga ndetse n’abana bari mu biruhuko kugira ngo bahabwe amasomo ajyanye n’uburere mboneragihugu, kubigisha kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, kugira isuku ndetse no kurushaho kubafasha gukora siporo no kugaragaza impano zabo zitandukanye.