MU KARERE KA BUGESERA HAGIYE GUTERWA IBITI BISAGA MILIYONI IMWE MU GIHEMBWE CYO GUTERA IBITI N'AMASHYAMBA CYA 2024-2025
Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2024, ku bufatanye bw’abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa, hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti n'amashyamba cya 2024-2025, kizaterwamo ibisaga miliyoni imwe. Ku ikubitiro hatewe ibirenga ibihumbi 12 bivangwa n’imyaka kuri hegitari 5 ku nkengero z’umugezi w’Akagera ndetse no mu nkengero z’umuhanda wa kaburimbo wa Karumuna.
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira, wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, witabirwa n’abadepite mu Nteko Ishinga Amatekego, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Umuteketsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, abashyitsi baturutse mu Bwami bwa Lesotho bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ndetse n’Abaturage bo mu Murenge wa Ntarama ahabereye igikorwa cy’umuganda no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n'amashyamba cya 2024-2025.
Mu butumwa yageneye abaturage b’Umurenge wa Ntarama, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Umuteketsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yasabye aba baturage gufata neza ibiti bahawe mu rwego rwo gufatanya n’igihugu kubungabunga ibidukikije, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ati: “ibi biti twateye ku nkengero z… ni ibizakomeza kudufasha gukomeza kubona urusobe ry’ibinyabuzima bijyanye n’umugezi w’Akagera kugira ngo ukomeze ugire amazi, bityo natwe dukomeze kubona amazi mu ngo zacu. Ni gahunda muzashyigikira kubera ko gutera ibiti ni kimwe, no kubingungabunga ni ikindi kugira ngo bitange umusaruro.”
Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard yibukije abaturage bitabiriye uyu muganda ko ibiti byatewe bizagira uruhare mu kubungabunga urusobe ry’ibinyauzima no kubungabunga amazi y’umugezi wa Nyabarongo aho uruganda rw’amazi rwa Kanzenze rutunganyiriza amazi meza akoreshwa n’abaturage b’Umujyi wa Kigali n’abo mu Karere ka Bugesera.
Muri iki gihembwe cyo gutera ibiti, mu karere ka Bugesera hateganyijwe guterwa ibiti bisaga miliyoni imwe n’ibihumbi 300, birimo ibiti by’imbuto, ibivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti biterwa mu rwego rwo kongera ubuso buteyeho amashyamba.


