MU KARERE KA BUGESERA HABEREYE AMASENGESHO AGAMIJE KONGERERA IMBARAGA ABAYOBOZI
Ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, mu Karere ka Bugesera mu Mirenge itandukanye, habereye amasengesho yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’umurenge n’Akagari, abayobozi mu byiciro bitandukanye ndetse n’abayobozi b’amadini, mu rwego rwo gushyira hamwe mu gushyashyanira umuturage.
Ni amasengesho afite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuyobozi: Amahirwe yo gukorera abandi. “Duhamagarirwa kuba Abayobozi bakorera abandi mu nzego zose.”
Umuyobozi w’Ihuriro Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses wari wifatanyije n’abayobozi batandukanye mu Murenge wa Ntarama, yavuze ko amasangesho y’abayobozi aba ari umwanya mwiza wo kuzirikana ineza Imana yabagiriye,
“Uyu ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma ngo turebe ineza y’Imana ku buzima bwacu ndetse n’ibyo yashoboje abayobozi gukora mu nzego zitandukanye; haba mu nzego za Leta, abikorera n’amadini n’amatorero. Biba kandi ari n’umwanya wo guterana umwete wo kunoza ibitaranoga kugira ngo Igihugu cyacu kizakomeze kuba ishimwe mu isi yose.”
Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera akaba n’Umuhuzabikorwa w’Inama Igihugu y’Abagore, Mutumwinka Imerde, yashimiye amadini n’amatorero ku ruhare agira mu guteza imbere abaturage, abasaba kurushaho kugira ubufatanye no kongera udushya mu nyigisho baha abaturage kugira ngo bakomeze kurushaho kuzamura imyumvire y’umuturage no kumufasha gutera intambwe nziza igana ku iterambere.
Ati: “Turashima ibikorwa byakozwe n’amadini n’amatorero bigamije kuzana impinduka nziza mu buzima bw’abaturage. Uruhare mu mpinduka z’ubuzima bw’abaturage turazibona kandi tubasaba ngo zikomeze zirengeho twubake cya Gihugu twifuza nk’Abanyarwanda.”
Muri aya masengesho, ubuyobozi bw'Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero bwagaragaje ibikorwa byakozwe ku bufatanye bw’Akarere n’Amadini n’Amatorero bigamije gufasha abaturage kwivana mu bukene no kugera ku iterambere rirambye mu mibereho myiza n’ubukungu.
Mu Karere ka Bugesera ni ku nshuro ya Kabiri, mu mirenge yose habera amasengesho agamije gusengera Imirenge, Akarere n’Igihugu muri rusange, ahuza abayobozi b’inzego z’ibanze, amadini n’amatorero.



