MU KAGARI KA NYAGIHUNIKA HATASHYWE  IVOMO RY’AMAZI, ABATURAGE BIYEMEZA KUYACUNGA NEZA

Ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’umufatanyabokorwa wako WaterAid Rwanda mu guteza imbere ibikorwa by’amazi isuku n’isukura, muri aka Karere batashye ku mugaragaro ivomo ryubakiwe abaturage b’Umudugudu wa Gitagata mu Kagari ka Nyagihunika mu Murenge wa Musenyi mu rwego rwo kurushaho gukemura ikibazo cy’abaturage bajyaga kuvoma kure amazi y’ikiyaga cya Cyohoha.

Igikorwa cyo gutaha iri vomo cyabereye mu nteko y’abaturage mu Murenge wa Musenyi kuri uyu wa Kabiri tariki 02 nzeri 2025, cyitabirwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Ubuyobozi bwa WaterAid Rwanda.

Mujawamariya Sterie ushinzwe iri vomo ryatashywe ku mugaragaro, avuga ko batarabona iri vomo bavomaga amazi mabi yo mu kiyaga cya Cyohoha. Ashimira ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubagezaho iri vomo.

Ati: “Kutuzanira amazi hafi baraturuhuye kuko twajyaga kuvoma kure ndetse tukanavoma amazi mabi. Ibi rero bizafasha cyane cyane abana bacu bajyaga kuvoma kure tutizeye neza umutekano wabo mu nzira ndetse bigatuma bamwe bakererwa ishuri cyangwa bakanarisiba kubera kuvoma kure. Rero turizeza abatwubakiye iri vomo ko tuzaribungabunga ntirisenyuke.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, asobanura ko kugeza amazi meza ku baturage byongera umutekano w’abana bajyaga kuvoma kure ndetse bikanabaha umwanya wo gukurikirana amasomo neza.

Ati: “Kuvuga ibijyanye n’amazi hano nk’ivomo, birenze cyane amazi nk’uko tuyumva; biba bisobanuye umutekano w’abana bacu, by’umwihariko ku bana b’abakobwa bashobora kugenda ibirometero bajya gushaka amazi banyura mu mihanda idafite umutekano nijoro cyangwa ku mugoroba. Rero kugira amazi hafi y’iwabo, ni umutekano no kubarinda biba bikozwe.”

Akomeza agira ati: “Tuba tuvuze kandi ko abana baba babonye umwanya mwiza wo kwita ku masomo kuruta ko bamara amasaha atatu buri munsi bagiye kuvoma amazi. Ibi kandi bigiye kongera isuku n’isukura ndetse kandi amazi ashobora no kugira uruhare mu kugabanya amakimbirane mu rugo kubera gusigana hagati y’umugabo n’umugore mu guhitamo ugomba kujya kuvoma.”

Umuyobozi Mukuru wa WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine yavuze bazakomeza gufatanya n'Akarere ka Bugesera mu bikorwa byo gukwirakwiza amazi meza, isuku n'isukura mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kugira ubuzima bwiza kandi buzira umuze.

Kugeza ubu, WaterAid Rwanda imaze kugira uruhare mu kwegereza amazi meza abaturage ibihumbi 49, ibikorwa imaze gushoramo miliyari 1,8 Frw mu myaka itatu ishize ikorera mu Rwanda.