HATANGIJWE UMWAKA W’AMASHURI 2024-2025, ABANYESHURI BASABWA KUGIRA INTEGO YO GUTSINDA NEZA NO KWIRINDA INDWARA Y’UBUSHITA BW’INKENDE
Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Nzeri 2024, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette, Yasabye abanyeshuri kwiga bafite intego yo gutsinda neza bagahesha ishema Akarere ka Bugesera no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende.
Ni igikorwa cyabereye mu bigo by’amashuri byose byo mu Karere ka Bugesera, aho ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe mu Kigo cy’Amashuri cya GS Dihiro giherereye mu Murenge wa Gashora.
Itangira ry’umwaka w’Amashuri wa 2024-2025, ni igikorwa kibaye mu gihe indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka MonkeyPox (Mpox) ikomeje kugaragara mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’ibituranyi, akaba ariyo mpamvu Ubuyobozi bw’Akarere bwakanguriye abanyeshuri ndetse n’abarezi babo kwirinda iyi ndwara barushaho kugira isuku; bagakaraba intoki uko binjiye mu kigo no mu rugo iwabo no kwirinda gusuhuzanya hagati yabo.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage , Imanishimwe Yvette yaboneyeho kongera kwibutsa abarezi babo kugira uruhare rukomeye mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iyi ndwara y’ubushita bw’inkende mu bigo by’amashuri bakoramo, mu gihe hagize ugaragaza ibimenyetso byayo akitabwaho ndetse bakirinda ko yayikwirakwiza mu bandi.
Ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi y’uyu mwaka, igaragaza ko umwaka w’amashuri 2024-2025 watangiye uyu munsi tariki 09 Nzeri 2024, ukaba ugizwe n’ibihembwe bitatu. Icya mbere cyatangiye kuri iyi tariki ya 09 Nzeri 2024 kikazasozwa tariki ya 21 Ukuboza 2024, icya kabiri kizatangira tariki ya 06 Mutarama 2025 kigeze tariki 04 Mata 2025’ naho igihembwe cya gatatu ari nacyo gihembwe gisoza umwaka w’amashuri kizatangire tariki ya 21 Mata 2025 gisoze tariki ya 27 Kamena 2025.
Mu karere ka Bugesera habarirwa ibigo by’amashuri bigera kuri 183, birimo 162 by’amashuri abanza na 21 by’amashuri yisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro.