Ministeri y’Uburezi igaragaza ko kwigisha abana isuku ku ishuri ari umusingi wo kuyigeza mu miryango
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko kwigisha abana b’abanyeshuri umuco w’isuku n’isukura aho bigira ari intambwe ikomeye iganisha ku kuwugeza no mu miryango baturukamo. Ibi byatumye isaba abanyeshuri kugira uruhare mu kuganiriza ababyeyi babo n’abaturanyi akamaro k’isuku n’isukura aho batuye.
Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, ubwo yatangirizaga ubukangurambaga bwiswe “Fresheri ku Ishuri”, bugamije kwimakaza isuku n’isukura mu bigo by’amashuri, ku Kigo cya GS Dihiro mu Murenge wa Gashora.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.
Agaruka ku mpamvu abanyeshuri bakwiye gushyira imbere isuku aho bigira, Irere Claudette yavuze ko abana bamara igihe kinini ku ishuri kurusha ahandi hose, bityo bakwiye gufata isuku nk’imwe mu ndangagaciro z’ingenzi z’uburezi.
Ati: “Abanyeshuri bagomba kumva ko isuku ari imwe mu ndangagaciro z’ingenzi mu burezi. Ntibihagije kuza ku ishuri ugashaka ubumenyi gusa, utarimo indangagaciro yo kugira isuku. Abanyeshuri ni bo bambere mu isuku kuko bamara umwanya munini ku ishuri. Nizera ko dukomeje kubereka ibyiza byo kugira isuku, bakabiganira n’ababyeyi n’abaturanyi, bizatuma twese tuba ahantu hasa neza natwe ubwacu dusa neza.”
Ku rundi ruhande, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yahamije ko ubukangurambaga bugamije isuku iyo bugenewe abana butanga umusaruro urambye kuko babugira umuco bakanawugeza aho batuye.
Ati: “Ubu bukangurambaga buradufasha cyane kuko iyo abana bakanguriwe isuku babitwara iwabo, no mu nzira bagenda bakebura bagenzi babo. Iyo babitojwe bakiri bato, bakurana uwo muco. Twanabibukije kwitwararika isuku mu rugo no kugira inama ababyeyi babo.”
Ubukangurambaga bwa “Fresheri ku Ishuri” bugamije gufasha abanyeshuri gukura bafite umuco w’isuku n’isukura nk’ishingiro ry’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko abana bamara igihe kinini ku ishuri kurusha ahandi hose, bityo bakwiye gufata isuku nk’imwe mu ndangagaciro z’ingenzi z’uburezi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko ubukangurambaga bugamije isuku iyo bugenewe abana butanga umusaruro urambye.
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasabye abanyeshuri kurangwa n'isuku ndetse n'ikinyabupfura.





