Minisitiri w'Ubuhinzi n'Iterambere ry'Icyaro muri Repubulika ya Centre Afrika yasuye Bugesera

Kuwa 15 Nzeri 2021, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Iterambere ry'Icyaro muri Repubulika ya Centre Afrika, Nyakubahwa Eric Rokosse Kamot hamwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr.Ngabitsinze jean Chrisostome yasuye anashima ABUSOL, bakiriwe n’Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Bwana Richard Mutabazi hamwe n'Umuyobozi wa ABUSOL, Jean Baptiste Musabyimana.

Bwana Mutabazi yagaragarije Minisitiri Mathieu Eric Rokosse Kamot igitekerezo n'intego by'umushinga w'ubworozi bw'inkoko zitanga amagi mu Murenge wa Mayange, aho ugejeje umusanzu wawo mu mibereho myiza, ubukungu, n'amahirwe agaragara mu bworozi bw'inkoko.

Mu kwakira Nyakubahwa Mathieu Eric Rokosse Kamot Minisitiri w'Ubuhinzi n'Iterambere ry'Icyaro muri Repubulika ya Centre Afrika, Umuyobozi w'Akarere Bwana Richard Mutabazi yashimiye Nyakubahwa Ministiri kuba yarahisemo gusura ibikorwa byo mu Karere ka Bugesera, avuga ko ari umugisha kubakira.

Nyakubahwa Mathieu Eric Rokosse Kamot yashoje ashimira ABUSOL Ltd ubuhanga bakoresha mu bworozi bw'inkoko zisaga 80.000, abatumira  kuzasura igihugu cye kandi abizeza ko azashimishwa no kubabona muri Repubulika ya Centre Afrika bafatanya gukora umushinga nk'uwo. Musabyimana uyobora ABUSOL yijeje Minisitiri Mathieu Eric Rokosse Kamot kuzasura iki gihugu cya Centre Afrika akazafatanya n'aborozi baho kwigiranaho.