MINISITIRI DR. UTUMATWISHIMA YATASHYE INZU URUBYIRUKO RW’ AKARERE KA BUGESERA RWUBAKIYE IMIRYANGO IBIRI
Binyuze mu gikorwa cya Urubyiruko Turashima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda, Dr. Utumatwishima Abdallah, ari kumwe n’urubyiruko ruhagarariye urundi rwo mu Karere ka Bugesera, yatashye ku mugaragaro inzu urubyiruko rwubakiye imiryango ibiri itishoboye yatujwe mu Murenge wa Ntarama, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abaturage batishoboye batagira aho baba.
Igikorwa cyo gushyikiriza inzu imiryango yubakiwe n’urubyiruko cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kamena 2025, cyitabirwa na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Abdallah, Ubuyobozi bw’Akarere n’urubyiruko ruhagarariye urundi mu mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera.
Izi nzu zatashywe zubatswe mu kibanza kimwe gihuriweho n’imiryango ibiri; uwa Nirarungendo Beatrice na Munyensanga Celestin ndetse n’uwa Dusabe Liliane na Uwiringiyimana Emmanuel.
Nyirarugendo Beatrice wahawe inzu yo kubamo n’umugabo we Munyensanga Celestin n’abana babo, yashimiye igikorwa yakorewe cyo kubakirwa inzu yo kubamo, avuga ko urubyiruko rwamufasjije kuva mu buzima bubi.
Ati: “Mu buzima bwo kutagira aho kuba ntabwo byari byoroshye, ariko ndashimira uruhare rwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, watekereje kubakira abatishoboye, nkongera nkashima uruhare rw’urubyiruko rwambaye hafi mu bikorwa byose byo kugira ngo iyi nzu mbe nyibonye n’umuryango wanjye.”
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abafatanyabikorwa b'Akarere mu bikorwa by'urubyiruko barimo; MOTA Engil,VSO, Cimerwa, Advocate for Africa n'abandi bagize uruhare mu gikorwa cya Urubyiruko Turashima. Yijeje urubyiruko ubufatanye mu bikorwa byabo.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal, yagaragaje ibikorwa byakozwe n’urubyiruko bigamije gufatanya n'Akarere mu kubakira abatishoboye, aho muri uyu mwaka urubyiruko rwagize uruhare mu kubakira abaturage batishoboye inzu (4) n'ubwiherero busaga 280.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah yashimiye urubyiruko rwa Bugesera kuba rwarafashe iyambere mu gukora igikorwa ngarukamwana cyo gushimira ubuyobozi bw’igihugu, ariko rukabinyuza mu bikorwa bigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Gushima ku munwa gusa burya ntabwo bikunda kugira agaciro cyane, ariko iyo ushima nawe hari icyo wakoze bituma uwo ubwira akumva. Urubyiruko rero kuba mwaratekereje kwisuganya mugashyira hamwe imbaraga mukavuga ngo dufite ababyeyi badafite ho baba bakeneye inzu yo kubamo, mukishyira hamwe mubyo mwabashije kunguka mugafatanya n’abafatanyabikorwa bose mukubakira aba babyeyi, ni igikorwa cyo kubashimira.”
Muri uyu mwaka, urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera rwubakiye inzu imiryango igera kuri ine (4), rwubakiye ubwiherero indi imiryango itishoboye 280.