MINALOC YATANGIYE UBUGENZUZI KU ISUKU, ISUKURA N’IMITANGIRE YA SERIVISI MU KARERE KA BUGESERA

Kuri uyu wa mbere, itsinda rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ryasuye Akarere riganira n’Ubuyobozi ku gikorwa bajemo cy’ubugenzuzi bw'ibikorwa by'isuku n'isukura, Umuganda, imikorere y'Inteko z'Abaturage n'imitangire ya serivisi. 

Iri tsinda ryasuye Akarere ka Bugesera, ryakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Mutabazi Richard ari kumwe n’abayobozi b’amashami mu karere.

Umukozi ushinzwe ubugenzuzi mu nzego z’ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habineza Valens, wari uyoboye iri tsinda yagize ati: “Isuku n’isukura bifitanye isano n’imibereho myiza y’abaturage. Ni ngombwa ko serivisi zinyura buri wese, haba mu mikorere myiza y’abakozi no mu buryo aho serivisi zitangirwa hateguwe neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye iri tsinda rije gufatanya n’Akarere kugenzura ibikorwa by’isuku n’isukura, Umuganda, inteko z’abaturage ndetse n’imitangire ya serivisi.

Meya Mutabazi yavuze kandi ko igikorwa nk’iki ari ingirakamaro kuko gituma ubuyobozi burushaho kwegera abaturage bagafatanya mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage, iterambere ry’Akarere ndetse n’igihugu muri rusange.

Ubu bugenzi buribanda ku kugenzura ibikorwa by’isuku n’isukura cyane cyane ahahurira abantu benshi. Intego ni ukureba ko serivisi zihabwa abaturage mu buryo buboneye kandi bufite ireme, hanitabwa ku isuku n’isukura ry’aho izo serivisi zitangirwa.

Mu gihe cy’iminsi ibiri (2), ubu bugenzuzi buzakorerwa mu Mirenge itandukanye igize akarere ka Bugesera.