MEYA MUTABAZI RICHARD YAKIRIYE INDAHARO YA NTAHOMPAGAZE EDOUARD WAHAWE UBWENEGIHUGU BW’U RWANDA

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard, yakiriye indahiro ya Bwana Ntahompagaze Edouard, uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda bushingiye ku ishyingirwa.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’umuyobozi uhagarariye Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE). 

Mu ijambo rye, Meya Mutabazi yashimiye Bwana Ntahompagaze ku cyemezo yafashe cyo kuba Umunyarwanda, amwibutsa ko ubwenegihugu ari inshingano ndetse n’uburenganzira.

Yanamusabye kuzakoresha amahirwe menshi ari mu Karere ka Bugesera mu guteza imbere ubuzima bwe n’ubw’Igihugu muri rusange, ndetse anamushishikariza gukorana n’abandi baturage mu bikorwa by’iterambere.

 Yagize ati: “Bugesera ni akarere gafite amahirwe menshi mu buhinzi, inganda, ubukerarugendo n’imiturire. Turifuza ko nawe ubigiramo uruhare nk’amaboko mashya Igihugu cyungutse.”

Ntahompagaze Edouard yashimye ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Igihugu muri rusange ku bw’icyizere bwamuhaye ubwenegihugu bw’Urwanda, yizeza ko azaharanira kuba umuturage w’intangarugero.