MENYA IMIHANDA MISHYA IGIYE KUBAKWA MU KARERE KA BUGESERA
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko mu mwaka utaha wa 2026, guhera muri Mutarama, muri aka Karere hazatangira kubakwa imihanda ya kaburimbo ikubiye mu mushinga wa Kigali Logistic Platforms, kandi ari intambwe ikomeye igaragaza ukwibohora kw’Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko muri iyi myaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, abaturage b’Akarere ka Bugesera bafite byinshi bigaragaza ko bibohoye kandi ko buri mwaka haterwa intambwe igana ku majyambere.
Ati: “Buri mwaka dutera intambwe kandi tukayihamya. Iyo tuvuga kwibohora, tuba tuzirikana urugamba rwo kubohora u Rwanda n’abanyarwanda hakanahagarikwa Jenoside yakorerwanga Abatutsi n’ibindi bibi byinshi birimo ubukene bwari butwugarije, akarengane, ivangura, imiyoborere mibi n’ibindi.”
Yagaragaje kandi imihanda izubakwa muri Bugesera, ati: “Imihanda nanone tubona n’itarubakwa ariko iri mu cyerekezo, twababwira nk’imihanda minini igiye kubakwa mu karere, umuhanda uva Masaka-Kabukuba ikaza ku kibuga cy’indege; uratangira kubakwa mu kwezi kwa mbere, umuhanda uva ku karere uca mu Kajevuba ujya ku kibuga cy’indege, umuhanda uva Kabukuba ukagera Nyabagendwa ndetse n’umuhanda ufatira ku ishuri rya Ntare School ku Gahembe ukagera Kindama.”
Akomeza agira ati: “Iyo mihanda yose ikubiye mu mushinga umwe witwa Kigali Logistic Platforms ikaba izatangira, isoko ryamaze gutangwa. Ibyo rero bikaziyongera ku muhanda munini uzubakwa uhereye mu Karumuna ukajya ku kibuga cy’indege kugira ngo ikibuga cy’indege nigisoza abe ari wo uzaba ari umuhanda mukuru, ukazaba ari umuhanda tudasanzwe tubona mu Karere cyangwa no mu Gihugu.”
Muri uyu mwaka, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata hubatswe imihanda ireshya na kilometero ebyiri n’igice kimwe, yatashwe ku mugaragaro mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.
Akarere ka Bugesera kandi gafite imirenge 11 icamo kaburimbo, ariyo: Ntarama, Nyamata, Mayange, Rilima, Gashora, Rweru, Kamabuye, Ngeruka, Ruhuha, Nyarugenge ndetse n’Umurenge wa Mareba. Muri iyi mirenge hiyongeraho imirenge ine (4) ariyo: Shyara, Mwogo, Musenyi na Juru.