MAYANGE: ABANA BAGERA KURI 50 BAKINA KARATE BAZAMUWE MU NTERA

Mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’urubyiruko mu mikino ngororamubiri, abana basaga 50 biga umukino wa Karate mu ishuri Peace Karate Academy riherereye mu Murenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera, bazamuwe mu ntera nyuma yo gutsinda ibizamini by’amasomo bigaga mu gihe cy’ibiruhuko.

Ababyeyi b’aba bana bishimiye uruhare rwa Karate mu kubaka ejo hazaza heza h’abana babo, cyane cyane mu kubatoza indangagaciro zirimo gukunda umurimo, kwihangana no kwitinyuka.

Umwe mu babyeyi bafite abana bitoreza umukino wa Karate muri Peace Karate Academy, Tumusiime Juliette, avuga kuva abana be batangira kwitoza gukina umukino wa Karate byabagiriye umumara haba mu mico, imyifatire ndetse n’imyigire agasaba n’abandi babyeyi gukundisha abana babo umukino wa Karate. 

Yagize ati: “Abana banjye bamaze imyaka ine biga Karate, mu by’ukuri byabagiriye akamaro cyane mu gihe cy’ibiruhuko, aho bagira igihe cyo kuza gukora siporo kandi bakaniga kuko Karate ni ‘Discipline’ ituma abana bagira ubuzima bwiza bakagira imbaraga z’umubiri; kandi bituma mu by’ukuri abana banaba abahanga.”

Sensei Serugaba Mmunyengango Jean Marie Vianney utoza abana umukino wa Katate muri Peace Karate Academy asobanura ko umukino wa Karate umaze kwitabirwa n’abana benshi boherezwa n’ababyeyi babo mu rwego rwo kugira ngo buguke ubumenyi muri iyo siporo ndetse bahakure n’uburere.

 Ati: “Mu mwaka ushize twari dufite abana 20, ubu ni 50 barenga, kandi ibi biri gufasha ababyeyi kuko abana bahigira byinshi. Karate rero ni umukino abana bakunda kuko utuma umwana atekereza cyane kandi bikanamuha kugira ikinyabupfura.”

Muri ibi biruhuko, Peace Karate Academy yashimiye kandi abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu (P6) basanzwe bitoza umukino wa Karere muri iryo shuri.

Muri ibi biruhuko, mu Karere ka Bugesera, abana n’urubyiruko bitabiriye gahunda y’intore mu biruhuko bakina imikino itandukanye.

Ibyiciro by’ibizamini byakozwe; birimo abavaga ku mukandara w’umweru bajya ku muhondo, abavaga ku mukandara w’umuhondo bajya kuri Orange, abavaga ku mukandara wa Orange bajya ku cyatsi, abavaga ku mukandara w’icyatsi bajya ku bururu, abavaga ku mukandara w’ubururu bajya kuri Purple, abavaga ku mukandara wa Purple bajya kuri Marron ya mbere.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere turi gutera imbere binyuze mu bikorwa bitandukanye nk’uburezi, ubuvuzi, ubuhahirane n’ibindi.