Mareba akagari ka Nyamigina abaturage barakangurirwa guhinga igihingwa cya soya
Mu murima wa Numuhire Sausta utuye mu Murenge wa Mareba hageragejwe imbuto ya soya mu rwego rwo kureba imbuto yihanganira ubwo butaka.
Ku ruhande rw’abahinzi bavuga ko ari ingirakamaro, Mukakayonde Claudine na Numuhire Sausta abahinzi bahinga Soya bo mu karere ka Bugesera, bavuga ko uburyo busigaye bukoreshwa, bwo kubanza kugeragereza igihingwa cya Soya mu mirima mbere yo kubaha imbuto, buri gutuma babona umusaruro uhagije bitandukanye na mbere bagihinga mu kajagali. Abo bahinzi ba Soya bakomeza bavuga ko kuba babonye imbuto y’indobanure ku gihingwa cya soya bagiye kwagura ubuso bahingagagaho
Uburyo bukoreshwa, umurima ugabanijemo uturima turindwi, buri karima gahinzemo ubwoko bwa Soya budahuye. Abahinzi bagahitamo ubwoko babona bwakwera mu masambu yabo, bugatuburwa kugira ngo bugere kuri bose.
Mu karere ka Bugesera, kugeza ubu harabarurwa amatsinda arenga 100 akora ku gihingwa cya Soya, gahunda ikaba ari uko abahinzi baziyongera bityo bakabasha guhaza uruganda rwa Kayonza rutunganya igihingwa cya Soya.
Mukantare Jacqueline