LITIRO ZIRENGA IBIHUMBI 76 BY’INZOGA ZITUJUJE UBUZIRANENGE ZAMENWE
Bugesera, ku wa 15 Ugushyingo 2025, mu bikorwa byo guca ikorwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, RIB, izindi nzego z’umutekano n’abaturage, nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe, habaye igikorwa cyo kwangiza inzoga zitujuje ubuziranenge zisaga litiro 76,000 mu Mirenge ya Nyarugenge na Nyamata.
Muri zo, izisaga 62,000 ni iz’inzoga yitwa “Isano” n’iyitwa “Agasembuye’’ zengwa n’Uruganda Dusangire Production rukorera mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare na litiro zisaga 14,000 z’inzoga yitwa ”Indege” yengwa n’Uruganda EKAM Ltd rukorera mu Murenge wa Nyamata, AKagari ka Kayumba Umudugudu wa Kayenzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, bwana Mutabazi Richard, yabwiye abaturage bitabiriye icyo gikorwa ko kigamije kurengera ubuzima bwabo no kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Iki ni igikorwa tugomba gukomeza gushyiramo imbaraga. Kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge ni ukarengera ubuzima bw’abaturage bacu no kubungabunga umutekano wabo. Turashimira inzego twafatanyije gutahura amakuru y’aho izi nzoga zengerwaga kandi tukanangurira abaturage gukomeza kudufasha gutanga amakuru ku gihe.”
Yakomeje asaba abacuruzi n’abandi batunzwe n’ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibinyobwa kubahiriza amategeko, no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ibicuruzwa bikekwa cyangwa bidafite ubuziranenge ndetse no kwirinda kubinywa kuko byangiza ubuzima.
Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko ibikorwa byo kugenzura no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge bizakomeza hirya no hino mu karere ka Bugesera, hagamijwe kubungabunga imibereho myiza y’abaturage no kurwanya ibyaha bishingiye ku ikoreshwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Izi nzoga zose zafashwe zangirijwe mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima.
Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 132, riteganya ko umuntu ukora, ucuruza, ukwirakwiza cyangwa winjiza mu gihugu ibiribwa, ibinyobwa, imiti cyangwa ibindi bintu bitujuje ubuziranenge cyangwa bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu, aba akoze icyaha.
Turakangurira abaturage kubyirinda, no gutanga amakuru y’aho bigaragara cyangwa bikekwa.