Kwihangira umurimo byatumye adatekereza gusaba kazi

Kwihangira umurimo byatumye adatekereza gusaba kazi Ku gishoro kingana n’ibihumbi Magana atanu gusa, Twahirwa Dieudonne wo mu Murenge wa Gashora Akagari ka Kabuye, watangiye ahinga ¼ cya hegitari cy’inyanya, ahinga urusenda kuri hegitari ebyeri ndetse akaba ageze ku gishoro kingana na miliyoni ebyeri n’igice. Nyuma yaho arangije kwiga kaminuza mu bijyane n’ubuhinzi maze agasanga gukorere abandi bimuvuna, Twahirwa yahisemo kwihangira umurimo aho gutegereza kuzahabwa akazi. Twahirwa yahisemo guhinga imboga n’imbuto. Asobanura icyatumye ahitamo umushinga w’ubuhinzi nuko yizeregako udasaba igishoro gihambaye. Twahirwa avugako yifashishije amafaranga ibihumbi 500.000 F yari afite. Avuga ku mpamvu yahisemo umwuga wo guhinga ati: “Nashatse ikintu Nakora nsanga ubuhinzi ariwo mushinga udasaba igishoro kirihejuru. niko guhitamo guhinga imboga n’imbuto”. Twahirwa yafashije urundi rubyiruko kwiteza imbere akoresha abakozi 20 ku munsi. Asoza, Twahirwa akanguriri urundi rubyiruko kuticara ubusa ahubwo rugahaguruka rukihangira imirimo. Mireille Muhoza