Kwigisha ndi umunyarwanda mu mashuri bizakorwa mu mpera z’uku kwezi kwa 10

Mu mpera z'uku kwezi kwa 10, hateganyijwe mu bigo by’amashuri gutangira kwigisha abanyeshuri gahunda ya ndi umunyarwanda itoza abanyeshuri kumenya amateka n’umuco nyarwanda biteguzwa kubaka ubumwe bw’ejo hazaza h’u Rwanda. Mu mirenge muri iki cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge cyaranzwe n’ibikorwa binyuranye. Icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge cyashojwe kuri uyu wa 5/10/2016, cyatangiye taliki ya 1/10/2016. Icyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge cyaranzwe n’insanganyatsiko ivuga iti: ‘’Dukomere ku gihango dufitanye n’u Rwanda turinda ibyagezweho''. Ari abayobozi b’imirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abahagarariye amadini n’amatorero; bose bemeza ko ubumwe n’ubwiyunge ari ubuzima bwa buri munsi. Bati: ‘’Ni urugendo rusaba ibikorwa, rugasaba kwigisha’’. Mu Murenge wa Rweru, Giraneza John avuga ko kubera ibikorwa biyemeje byo kubaka umudugudu uturwamo n’abarokotse genocide yakorewe abatutsi n’abafunguwe, bafatanyije aho bamwe bavoma amazi yo kubumba amatafari abazi kubaka bakubaka, ndetse n’inyigisho bigisha bagenzi babo. Kubera ibyo bikorwa, muri iki cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge habonetse abantu 3 bireze bemera icyaha cyo kwica abatutsi banasaba imbabazi. Abandi bishyuye imitungo yasahuwe. Mu murenge wa shyara kimwe n’indi mirenge, icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyaranzwe no kubakira abacitse ku icumu ndetse no guhinga imirima y’abatishoboye. Uhagarariye itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge mu murenge wa Shyara Nyirandikubwimana Jeanette yongeyeho ko bagifite imbogamizi zo kugera ku bumwe n’ubwiyunge busesuye kuberako hari urwikekwe hagati y’abaturanyi. Nk’uko Nyirandikubwimana Jeanette avuga ; haracyari imbogamizi mu rugendo kugirango ubumwe n’ubwiyunge bigerwaho. ubujura bw’amatungo magufi n’amaremare ndetse n’amakimbirane mu miryango atuma ubumwe n’ubwiyunge bitagerwaho . Iki cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge cyaranzwe n’ibiganiro binyuranye ndetse hakorwa n’amarushanwa ku mivugo n’indirimbo. Aho awahimbye indirimbo yahize izindi yahembwe 1000000 F nayo uwo umuvugo ahembwa ibihumbi 500000 F. Mukantare Jacqueline