#KWIBUKA31: MEYA MUTABAZI YAGARAGAJE KO URWIBUTSO RWA NYAMATA RUBUMBATIYE AMATEKA AGARAGAZA UBUKANA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YAKORANYWE

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, agaragaza ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rufite icyo ruvuze mu kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agasaba urubyiruko kwigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, bakarushaho gufata ingamba zo kwirinda ikibi cyose cyakongera gucamo Abanyarwanda ibice.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bagera ku bihumbi 45.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga ko Urwibutso rwa Nyamata rufite akamaro kanini mu kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu Karere ka Bugesera mu cyahoze ari Komine Kanzenze ndetse no mu bindi bice.

Ati: "Urwibutso rwa Nyamata rufite icyo ruvuze mu kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rutwibutsa Abatutsi benshi bahungiye mu Kiliziya ya Nyamata bizeye amakiriro, abandi bahazanwa bavanywe ku biro bya Komine Kanzenze, aho bari bamaze kubura ubutabazi bw’ubuyobozi ariko bikarangira bishwe.”

Meya Mutabazi yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata rubumbatiye amateka menshi agaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe n’umugambi abayiteguye bari bafite mu koreka u Rwanda.

Yagize ati “Dufite imibiri y’abarenga ibihumbi 45 bishyinguye mu rwibutso rwa Nyamata, bigaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Bigaragaza kandi umugambi mubisha Jenoside yateguranywe n’ubugome bw’indengakamere yakoranywe.”

Mutabazi Richard asaba urubyiruko kwigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo bakarushaho gufata ingamba zo kwirinda ikibi cyose cyakongera gucamo ibice abanyarwanda ndetse no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Ati: "Urubyiruko rwacu rukwiye kumenye amateka, rukagira uruhare runini mu gusigasira amateka n’ibyagezweho, rugakora cyane kugira ngo twubake igihugu cyacu mu binyejana biri imbere.”

Meya Mutabazi avuga ko ababyeyi bakwiye kurushaho kunoza uburere baha abana no gukomeza kwigisha no gusobanura amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, kugira ngo urubyiruko rutirara.

Urwibutso rwa Nyamata rwashyizwe mu Murage w’Isi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) muri 2024 mu rwego rwo kumenya no kumenyekanisha amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Meya Mutabazi Richard agaragaza ko Urwibutso rwa Nyamata rubumbatiye amateka menshi agaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe n’umugambi abayiteguye bari bafite mu koreka u Rwanda.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bagera ku bihumbi 45.

Urwibutso rwa Nyamata rwashyizwe mu Murage w’Isi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) muri 2024 mu rwego rwo kumenya no kumenyekanisha amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.