#KWIBUKA31: ABATUYE ICYAHOZE ARI KOMINI GASHORA BITABIRIYE UMUGOROBA WO KWIBUKA

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abaturage bo mu Mirenge ya Gashora, Rweru, Mayange, Rilima na Juru iri mu cyahoze ari Komini Gashora bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gashora mu mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Gashora.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n'Ubuyobozi bw'Akarere, Inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa, abakuriye amadini n'inshuti za Gashora.

Ni umugoroba waranzwe n’ibiganiro byagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse no mu cyahoze ari komini Gashora ndetse no gucana urumuri rw'icyizere.

Mu Kiganiro cyatanzwe na Rutagengwa Jean Pierre, yagarutse ku mateka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo. Yagarutse kandi ku bukana yakoranwe mu cyahoze ari Komini Gashora, asaba abaturage kwimakaza ubumwe bakarwanya ingengabitekerezo n'amacakubiri.

Munyabarame Faustin warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Gashora, yabaye afite imyaka 14; mu buhamya yatanze, yagarutse ku nzira y'umusaraba Abatutsi bari batuye muri Segiteri z'icyahoze ari komini Gashora bishwemo. Yavuze kandi ku bukana Jenoside yakoranywe mu matariki ya 10 na 11 Mata mu 1994.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard, yibukije abaturage kwigira ku mateka bakarushaho kwimakaza ubumwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba ituruka hose.

Ati: “Dukwiye kubaho kuko Imana yaturemye, turi igihugu kiriho kuko twabiharaniye, ariko ntabwo dukwiye kubaho ku mpuhwe z’undi uwo ari we wese. Biradusaba rero kuvanamo amasomo, tugakomera ku bumwe bwacu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba ituruka hose.”

Yasabye abaturage kandi kuvuga ukuri kw'amateka y'Igihugu no kunyomoza abayagoreka bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu mugoroba wo kwibuka hanazirikanwe ubutwari bwaranze abiciwe ku biro by’icyahoze ari Komini Gashora, kuko n’ubwo haguye benshi ariko bari babanje kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo ariko baza kuganzwa n’interahambwe zabagabyeho ibitero byinshi zikoresheje intwara gakondo ndetse n’ubufasha zahawe n’abasirikari bari mu kigo cya Gisirikare cya Gako.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora ruruhukiyemo imibiri 5229.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette yifatanyije n'abatuye icyahoze ari Komini Gashora mu mugoroba wo Kwibuka.