Kwibuka ni imwe mu nzira yo kurwanya genocide
Kwibuka ni imwe mu nzira yo kurwanya genocide
Kwibuka ku nshuro ya 22 bijyanye no gufasha kwiyubaka no kuremera abarokotse genocide batishoboye. Uburyo bwo kwibukiranya amateka n’ibihe bikomeye abanyarwanda babayemo no gusura inzibutso za genocide, ni uburyo bwo kuyirwanya.
Madamu Mukabaramba Alvera umunyamababanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Bugesera kuwa kane taliki 7/4/2016, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo. Mu ijambo yashyikirije abaturage bitabiriye uwo muhango, yavuze ko kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda harimo kuremera abacitse ku icumu bagifite ibibazo bitandukanye no kwibukiranya amateka yaranze Leta zabanjirije Leta y’ubumwe n’ubwiyunge iriho ubu. Madamu Mukabaramba ati: ‘’Nta genocide ishoboka Leta itabigizemo uruhare. Ati ‘’iki gihe ni icyo gufata ingamba zo kurwanya genocide n’andi macakubiri’’. Yavuze ko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma harebwa icyakorerwa abarokotse genocide. Mu rwego rwo gufasha abarokotse genocide, abayobozi b’Akarere ka Bugesera gahunda bayigize iyabo.
Nk’uko Umuyobozi w’Akarere Ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel yabitangarije Imvaho Nshya taliki 6/4/2016, hari ibikorwa byakorewe abarokotse genocide. Mu rwego rwo kubabonera icumbi; Akarere ka Bugesera kubatse amazu 16 agenewe abarokotse genocide ndetse n’andi agenda asanwa hirya no hino. Ibindi bikorwa bijyanye no kwiyubaka basigasira amateka ya genocide, hubatswe inyubako nshya y’urwibutso, hagurwa urwibutso rwa Ntarama. Urwo rwibutso rushya ruzafasha kwimura imibiri yari mu rwibutso rudatunganye.
Bibukiranya amateka ya genocide taliki 7/4/2016, Intumwa ya rubanda Madamu Mukarugwiza Annociata witabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka, yasubiye ku mateka yaranze umusozi wa Rebero mu kagari ka Kibenga ho mu murenge wa Mayange. Kuri uwo musozi wirengeye ugizwe ahanini n’ibitare by’amabuye menshi, hafite umwihariko ku mateka ya genocide. Intumwa ya Rubanda Mukarugwiza, yavuze ko abatutsi baho bagerageje kwirwanaho bakoresheje amabuye bakaza kurushwa imbaraga n’abasirikare n’interahamwe.
Mu rwego rwo kwibukiranya amateka muri iki cyumweru cyo kwibuka; Abaturage bazasura inzibutso 3 zishyinguyemo imibiri y’abazize genocide. kuwa 13/4/2016 abaturage bazahurira mu gikorwa cyo kwibuka abazize genocide ku rwibutso rwa Ruhuha, taliki 15/4/2016 bazahurira ku rwibutso rwa Nyamata, kuwa 16/4/2016 bazahurira ku rwibutso rwa Ntarama.
Mukantare Jacqueline