#KWIBOHORA31: HATASHYWE IBIKORWAREMEZO BIRIMO IMIHANDA YA KABURIMBO IFITE 2.1 KM
Mu kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 31, mu Karere ka Bugesera hatshywe ibikorwaremezo birimo imihanda ya Kaburimbo yubatswe mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Nyamata y’umujyi ireshya na Kilometero 2.1 yitezweho kugira uruhare mu koroshya ingendo ku bantu batwara ibinyabiziga bitandukanye, bitandukanye; birimo (moto, imodoka), abatwara abagenzi ku magare ndetse n’abanyamaguru.
Byatashywe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Nyakanga 2025 ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora, ku rwego rw’Akarere ka Bugeera wabereye mu Murenge wa Nyamata.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ibikorwa byatashywe kuri uyu munsi wo Kwibohora hirya no hino mu Karere ka Bugesera biri muri gahunda yo kugeza abaturage ku iterambere rirambye no gufasha abaturage kwiteza imbere.
“Kwibohora si amateka y’igihe runaka gusa, ni urugendo rukomeza binyuze mu miyoborere myiza n’imiyifatire y’abaturage bumva ko iterambere ari inshingano rusange.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rilima, ku bufatanye na Fondazione Marcegagalia Onlus yatashye inzu ebyiri zubakiwe abaturage batishoboye, zuzuye zitwaye asaga Milioni 25.
Mu murenge wa Kamubuye mu Kagari ka Biharagu na Ramiro muri Gashora hatashywe utugari twubatswe n’Akarere.
Mu Kagali ka Juru mu Murenge wa Juru na Rulindo muri Musenyi ku bufatanye n’abaturage n’Akarere hatashywe utugari twasanwe mu rwego rwo kunoza no gusukura ahatangirwa serivisi.
Muri iyi myaka 31, u Rwanda rumaze kwibohoye, mu Karere ka Bugesera, abaturage bishimira ibikorwa by'iterambere bamaze kugeraho babikesha imiyoborere myiza n'Ubuyobozi bwiza mu nkingi y'Imibereho myiza, Ubukungu n'Imiyoborere myiza.