KWIBOHORA 32: GASHORA HATASHYWE IBIRO BISHYA BY'UMURENGE BYUZUYE BITWAYE MILIYONI 57 FRW
Abaturage b’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera bishimiye gutaha ibiro bishya by’Umurenge byavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere, abaturage n’abafatanyabikorwa.
Iyi nyubako yatashywe ku mugaragaro ku wa 04 Nyakanga 2026, mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, yuzuye itwaye arenga Miliyoni 57 Frw.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Umulisa Marie Claire, yavuze ko iyi nyubako ari ikimenyetso cy’iterambere abaturage bagezeho.
Ati: “Iyi nyubako dutashye ku mugaragaro, ni igihamya cyo kwibohora nyako.”
Abaturage bagaragaje ko bishimiye kuba bagiye kujya bahabwa serivisi mu nyubako igezweho. Nkurayija Didas yagize ati: “Ni iby’agaciro gakomeye kubona twaragize uruhare mu kwiyubakira ibiro by’umurenge.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ukwibohora nyako gushingira ku ruhare rw’abaturage mu bikorwa by’iterambere.
Yagize ati: “Kwibohora bivuze umutekano w’abantu n’ibintu, ubwisanzure mu bitekerezo, mu bikorwa no kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda.”
Meya Mutabazi yashimiye abaturage b’Umurenge wa Gashora n’abafatanyabikorwa bagize uruhare muri uyu mushinga.
Mu ngengo y’imari yakoreshejwe, Miliyoni 26 Frw zatanzwe n’Akarere ka Bugesera, izisigaye zitangwa n’abaturage n’abafatanyabikorwa.
Muri Bugesera kandi hatashywe n’izindi nyubako zirimo ibiro by’Akagari ka Ngeruka mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Rugarama mu Murenge wa Mareba ndetse n’ibiro by’Umudugudu wa Rugarama mu Murenge wa Ntarama.
Ibiro by'Umurenge wa Gashora


Umuyobozi w'Akarere Mutabazi Richard yifatanije n'abaturage b'umurenge wa Gahora mu gutaha ibiro by'Umurenge wa Gashora
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Umwali Angelique yifatanije n'abaturage b'umurenge wa Ngeruka mu gutaha ibiro by'Akagari ka Ngeruka

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Imanishimwe Yvette yifatanije n'abaturage b'umurenge wa Mareba mu gutaha ibiro by'Akagari ka Rugarama
