Kuzamurana ni cyo kigenderewe muri koperative
Kugirango ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwagure isoko komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda iyobowe na Honorable Mudidi Emmanuel yasabye abaturage bibumbiye mu makoperative yakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mupaka wa Nemba ho mu Karere ka Bugesera gufunguka bagashyira imbere igitekerezo cyo kuzamurana, bakareba kure ubucuruzi bakora bukarenga umupaka wa Nemba bukagera no mu bindi bihugu.
Koperative ziganjemo abagore zikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mupaka wa Nemba aho akarere ka Bugesera gahana urubibi n’igihugu cy’u Burundi bahinduye uburyo bwo gucuruza. Ubu bakorera ubucuruzi bwabo mu gihugu cya Kongo n’igihugu cya Uganda. Ibyo babitangaje ubwo Intumwa za Rubanda zigize komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi zasuraga akarere kuri uyu wa 16/11/2016.
Intumwa zihagarariye abandi muri koperative bavuze ko basanzwe bakora ubucuruzi bunyuranye bw’imyaka n’ubuconco. Ubwo bucuruzi bwakorerwaga ku mupaka wa Nemba aho u Rwanda Rwahana urubibi n’igihugu cy’u Burundi. Mu rwego rwo kwagura isoko ry’ubucuruzi bashyizeho komisiyo zishinzwe ubucuruzi aho inshingano ari iyo gushaka amasoko hirya y’umupaka wa Nemba. Ubungubu ubucuruzi bugeze mu mujyi wa Kigali, mu gihugu cya kongo no mu gihugu cya Uganda.
Nk’uko abahagarariye abandi muri Koperative bakorera ku mupaka wa Nemba babitangarije intumwa za rubanda bohereza imyaka irimo ibishyimbo n’ibindi muri Kigali no mu gihugu cya kongo. Ahandi bafite isoko ry’ubuhahirane ni mu gihugu cya Uganda aho batumiza imbuto zigacuruzwa mu mujyi wa Kigali n’ahandi.
Mu rwego rwo kuzamura umugore, binyuze muri BDE, Leta y’u Rwanda atanga inguzanyo ya miliyoni 5 kuri Koperative ziganjemo abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakishyura igice, bihwanye na miliyoni 2 n’igice andi akaba inkunga.
Mukantare Jacqueline