"KUGIRA UMUDUGUDU UTAGIRA ICYAHA BIRASHOBOKA": GUVERINERI RUBINGISA

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yagaragaje ko kugira Umudugudu utarangwamo icyaha bishoboka binyuze mu gukorana bya hafi n’abaturage no kubashyira mu bikorwa na gahunda zibateza imbere.

Yagize ati: “Ingamba yo kurandura ibyaha birimo n’ubujura; ni ukumenya abantu batuye mu mudugudu n’imirimo bakora itunga urugo, bakaba buri gihe bahugiye mu bikorwa binyuranye. Abayobozi b’Imidugudu rero ni ngombwa gukangurira abaturage bayoboye kugira uruhare mu kwita ku bana ngo badata ishuri, gukora irondo neza, kwimakaza isuku ndetse n’izindi gahunda.”

Nzangize Ferdinand, uyobora Umudugudu wa Gitera mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange, avuga ko amahugurwa bahawe ku mudugudu utagira icyaha yabafashije kwegera abaturage, bagashinga amatsinda y’ingo 5 yifashishwa mu gucunga umutekano. Ibi byatumye ibyaha bigabanuka mu mudugudu.

Ati: “Amahugurwa twahawe mu mezi atatu ashize yatumye twegera abaturage dufatanya nabo kwicungira umutekano binyuze mu gukora amatsinda agizwe n’ingo eshanu (5), noneho buri tsinda rigatanga raporo y’ibitagenda neza aho batuye. Ubu navuga ko turi heza ariko ko dukomeje urugendo rwo kugabanya ibyaha mu Mudugudu wacu.”

Na ho Gatari Fred uyobora Umudugudu wa Rugando mu Kagari ka Kanazi, umurenge wa Nyamata, avuga ko basobanuriye abaturage icyerekezo cyo kugira umudugudu utarangwamo icyaha, basabwa kwishyira hamwe mu kurwanya ibyaha no kwimakaza gahunda za Leta.

Umudugudu utarangwamo icyaha urangwa n’umutekano, isuku, abana bose bari mu ishuri, irondo rikora neza ndetse n’imiyoborere myiza ishingiye ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi.