Kugira uburenganzira bijyana no kugira inshingano
Kuwa 14 kamena 2018, abana bo mu kigo ngororamuco cya Gitagata basuwe na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu. Bibukijwe ko umwana afite uburenganzira ariko nawe ko afite n’inshingano agomba kuzuza. Komiseri Sylvie Kawera yavuze ko, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yari igamije kureba ubuzima abana bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata barimo.
Nk’uko Eulalie Umutanguha Nzaramba ushinzwe kurinda no kurengera uburenganzira bwa muntu yabiganirije abana impamvu yabazanye muri icyo kigo cya Gitagata ni ukwitabira gahunda mbonezamikurire yashyizweho kugirango abana bose bazavemo abantu bazima.
Mu gikorwa cyakozwe cyo kwifatanya n’abo bana Komiseri Sylvie Kawera yahaye impano y’imyenda, inkweto n’amakaye abana barererwa muri icyo kigo.
Nk’impanuro yahawe abo bana, Eulalie Umutanguha Nzaramba yibukije abo bana ko bafite uburenganzira ariko bafite n’inshingano. Imwe muri zo ni ukwemera kugororwa kugirango bazavemo abantu bazima.
Abana bagororerwa mu kigo ngoramuco cya Gitagata basuwe na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, mu gihe barimo bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafrika izizihizwa kuwa 16 kamena 2018.