Kugira intego mu gikorwa ni byo bituma ibikorwa byaguka

Kugira intego mu gikorwa ni byo bituma ibikorwa byaguka Ubwizigame bw’amafaranga magana 300 buri munsi bwatumye ishyirahamwe ry’abanyonzi bo mu Murenge wa Musenyi batekereza inzu yo muri centre ya Musenyi. Nkezabera Mathieu uhagarariye ishyirahamwe ry’abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi avuga ko abanyamuryango 80 bateganya ibikorwa binini biturutse ku kazi ko gutwara abagenzi. Ibyo yabitangaje kuri uyu wa gatatu taliki ya 20/7/2016, ubwo bari kumwe n’urubyiruko rubahagarariye mu nama njyanama y’Akarere ka Bugesera. Hari mu gikorwa cyo kujya inama uburyo ibikorwa by’urubyiruko byakongerwa bigateza imbere banyirabyo. Avuga ku buryo bukoreshwa n’ishyirahamwe ahagarariye, Nkezabera avuga ko buri munyamuryango afite umugabane w’amafaranga w’ibihumbi 50. Buri munsi batanga amafaranga Magana 3. Ayo mafaranga abafasha mu kuguriza abanyamuryango mu rwego rwo gukemura ibibazo, cyangwa kugura igare rikoreshwa na mugenzi wabo. Ubu Amafaranga ibihumbi 87000 F ari mu murenge SACCO. Bitegura kugirango baziyubakire amazu y’ubucuruzi muri centre ya Musenyi. Ndengeyinka Damascene wo mu Murenge wa Mareba akagari ka Rugarama ufite ubworozi bw’inkoko n’ingurube we yatangiye ahinga inyanya. Zibasha kumuzamura ishyira amazi n’umuriro iwe. Ibyo byamuhesheje gutoranywa mu batewe inkunga y’ubworozi bw’ingurube n’inkoko n’umuryango Mpuzamahanga FAO. Ndengeyinka yemeza ko yinjiza amafaranga ibihumbi 5 ku munsi. Nk’uko akomeza abivuga afite amafaranga ibihumbi 320 mu Murenge SACCO ya Mareba. Nk’uko Kamari Alphonse uhagarariye urubyiruko mu Murenge wa Musenyi abivuga, mu rwego rwo kwitezimbere bishakamo ubushobozi, urubyiruko rutegura igikorwa kibahuza nk’imyidagaduro cyangwa igikorwa cyo gufasha amuturage utishoboye, ubutumwa bugahabwa imbaga yitabiriye igikorwa. Kimwe n’ubundi bukangurambaga kuri gahunda za Leta, urubyiruko rukangurirwa kwizigama hagamijwe kugira igikorwa kinini kibabyarira amafaranga. Iyo igikorwa gihuje abantu benshi bakangurirwa gushaka ubuzima gatozi hagamijwe gukora koperative. Kudakora nka koperative nta buzima gatozi ishyirahamwe riba rifite, nta n’ubwo mu gihe havutse amakimbirane bakwiyambaza inkiko. Kuri iyo mbogamizi Ushinzwe urubyiruko umuco n’imikino mu Karere ka Bugesera Bwana Rwumbuguza Felix, yemeza ko amashyirahamwe menshi y’urubyiruko akora nta buzima gatozi afite ko bagiye gushyira imbaraga mu gushishikariza urubyiruko rwishyirahamwe kwihutira gushaka ubuzima gatozi baganisha kuri koperative. Mukantare Jacqueline