KUBUNGABUNGA IKIYAGA CYA CYOHOHA YA RUGURU BYAHINDUYE IMIBEREHO Y’ABAGITURIYE NO KWIYONGERA K’URUSOBE RW’IBINYABUZIMA

Abaturage baturiye Ikiyaga cya Cyohoha ya rugugu gikora ku Mirenge ya Mareba na Mayange mu Karere ka Bugesera baravuga ko kigira uruhare rukomeye mu mibereho yabo n’urusobe rw’ibinyabuzima rwo mu mazi ndetse n’ibungwabungwa ry’ibidukikije.

Ibi barabivuga nyuma yaho ku bufatanye bwa Minisiteri y’ibidukikije binyuze mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, mu mushinga witwa LDCF2 wakoreye mu turere twa Bugesera, Kayonza, Kirehe, Ngororero na Musanze, wibanze ku bikorwa byo gusana igishanga cya Murago n’ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru.

Musanabera Jeannette uturiye iki kiyaga cya Cyohoha avuga ko kitarabungwabungwa cyari cyarahindutse ikidendezi cy’imyanda n’isayo, gisigara ari igihombo ku buzima mu gace kose k’iburasirazuba, nk’uko bivugwa na Nyiraminani Béata uturiye iki kiyaga.

Yagize ati: “Igihe ikiyaga cyakamaga, twabuze byose; amazi, ibihingwa ntitwahingaga, abana bacu birirwaga muri urwo rushanga bakavanayo indwara ziterwa n’isuku nke, twari tubayeho nk’abataye icyizere.”

Sengabo Mathias uri mu kigero cy’imyaka 60 waturiye iki kiyaga kuva mu buto bwe, nawe yemeza ko iki kiyaga bamaze imyaka n’imyaka ari cyo kibatunze. Ati: “Ikiyaga cya Cyohoha twagisubiyemo twese, none ubu ni isoko y’ubuzima. Dufite icyo dukora, dufite amafi, dufite amazi. Twongeye kubaho.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Bugesera, UMWALI Angelique, agaragaza ko uretse kuba iki kiyaga cyarongeye kuzuka no kubaho, ngo byagaragaye ko hari ubwoko bwinshi bw’ibinyabuzima byongeye nabyo kugaruka no kugaragara nk’ibyatabawe.

Yagize ati: “Hari ikinyabuzima ubu tubona kuri Cyohoha cyane cyane bishingiye ku mbaraga zo kubungabunga ibidukikije zashyizwemo ngo ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru gisubirane umwimerere cyahoranye  mbere, ubu hari utunyamanswa duto duto tuboneka kandi natwe mu igenamigambi ry’akarere kacu tuzakomeza kubisigasira ariko tunashakisha uko ubwiza bw’ibyo binyabuzima bwabyazwamo ubukerarugendo ku kiyaga cya Cyohoha”.

Mu binyabuzima bivugwa byagarutse harimo amoko ane y’amafi aboneka mu kiyaga cya Cyohoha ya Ruguru ariyo Clarias, Tilapia, n’andi mato mato yatumye uburobyi butangira kuzanzamuka. Hagaragara kandi inyoni zo ku mazi z’ubwoko 24 zagarutse ku nkengero z’ikiyaga harimo ibishwi, amashubi n’izindi.

Uretse abaturage, inyungu nini yagaragaye ku rusobe rw’ibinyabuzima; Ibikeri bito, inzoka z’amazi, ibisimba by’amazi n’ibinyabuzima byo ku butaka byongeye kuboneka, bikagaragaza uburyo ikiyaga cyongeye guhumeka.

Ubushakashatsi bwa REMA bwerekanye ko imikurire y’amafi n’ibinyabuzima bito byikubye inshuro eshatu mu myaka itatu ishize nk’uko raporo ihuriweho n’Akarere ka Bugesera n’Ikigo cy’igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije ibigaragaza.

Amashuri yegereye iki kiyaga yatangiye gusura inkengero nk’ahantu ho kwigira ku bidukikije, byongera uburere bushingiye ku bidukikije ku bana bato.