Koperative y’abarobyi b’amafi ba Ngeruka ifite amafaranga arenga 3000000

Koperative Isano iri mu murenge wa Ngeruka mu kagari ka gihembe ubwayo igizwe n’abanyamuryango 100 kuri 314 bari mu yindi mirenge inyuramo ikiyaga cya cyohoha ariyo Mayange, Mareba na Musenyi. Iyo koperative imaze imyaka 3 ikora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Cyohoha. Nk’uko Simba Aloys Perezida wa koperative isano abivuga igeze ku bikorwa bigaragara. Ati : ‘’Yatangiye imirimo mu isanduka harimo amafaranga ibihumbi 15’’. Mu rwego rwo kongera ibikorwa Simba avuga ko batekerezaga buri gihe igikorwa cyakunganira uburobyi. Afatanyije na komite, yatangiye gutekereza uburyo bazamura umutungo wa koperative. Usibye abarobyi ubwabo na komite bafatanyije batekereje ahandi havanwa amafaranga. Yifashishije ubunararibonye bw’abanyamuryango ba koperative mu mirimo irebana n’’amazi, Isano yatsindiye isoko ryo gukura amarebe mu kiyaga cya Cyohoha. Buri mufundi ushobora kujya munsi y’amazi ahembwa ibihumbi 3 ku munsi, ujyana amarebe i muzozi agahabwa amafaranga 1500 F, bityo bituma umutungo wiyongera. Ku birebana ni cyo umurobyi yinjiriza koperative, buri wa gatatu umunyamuryango w’Isano atanga igiceri cy’amafaranga 10 ku ifi imwe yarobye ibyo byatumye koperative isano izamuka igera ku mutungo ufatika w’amafaranga asaga miliyoni 3 mu mafaranga y’u Rwanda uri muri banki y’abaturage ya Nyamata. Indi konti iriho ibihumbi 100 iri mu murenge SACCO Ngeruka nk’uko Perezida Simba yabisobanuye. Bakomeza kwagura ibikorwa, koperative yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Daitsu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 17 ikora ibiraka hirya no hino, bubatse inzu y’ubucuruzi muri centre ya Mukoma mu kagari ka Gihembe ifite agaciro ka miliyoni zisaga 20. Iyo nzu irimo ibicuruzwa binyuranye bifite agaciro kagera kuri miliyoni 6. Mu rwego rwo gutunganya neza imirimo ya koperative, bafite abakozi bahoraho bafasha koperative; kontabure uhembwa amafaranga ibihumbi 70 ku kwezi n’umushoferi uhembwa ibihumbi 90. Bafitanye amasezerano na rwiyemezamirimo; umucuruzi w’umusaruro w’amafi. Kugirango abanyamuryango bose bazamuke babifashijwemo na koperative, buri munyamuryango yiyemeza icyo agomba kugeraho nyuma y’umwaka muri uko gukorana na koperative. Nk’uko byemezwa n’abanyamuryango, mu nyungu koperative ibona abanyamuryango borojwe ingurube. Abo banyamuryango bavuze ko ubu bageze ku matungo maremare aho umunyamuryango agomba kugurirwa inka. Perezida wa koperative Isano yavuze ko hamaze gutangwa inka 60 zifite agaciro ka miliyoni zisaga 8. Ati : ‘’N’abandi bazagenda bazihabwa kugeza ubwo buri munyamuryango wese azorora’’. Bishimira ibikorwa bakora, Perezida wa koperative Simba avuga ko koperative Isano yamuhaye impano ya moto ifite agaciro ka 1.450.000 F. Abandi bafasha perezida kuyobora koperative basaranganyijwe amafaranga ibihumbi 400 F. Mukantare Jacqueline