Koperative CODECOL ntibitaho inyungu y’umworozi
Kuri uyu wa 27/10/2016, team y’Intumwa za rubanda igizwe na Semasaka Gabriel na Mukabikino Jeanne Henriette basuye Akarere ka Bugesera; hagamijwe kureba niba ibyo Leta igenera abaturage bibageraho. Mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage byasuwe harimo koperative CODECOL igizwe n’abanyamuryango 74 bafite ikusanyirizo ry’amata mu kagari ka Mbyo Umurenge wa Mayange.
Abanyamuryango ba Koperative CODECOL bubakiwe inzu y’ikusanyirizo ry’amata bahabwa n’ibindi bikoresho bigenewe gutunganya amata. Bahawe n’indi nkunga y’ibigega 2 byakira bikanabika amata. Ubwo intumwa za Rubanda bari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel bageraga aho ikusanyirizo riri; byagaragaye ko ibyo bigega byombi bidakora. Nk’uko Habimana Emmanuel uhagarariye koperative yabisobanuye ikigega cya mbere cyabuze piyesi hashize amezi 4 ikindi cya 2 cyari kigenewe kwakira amata acururizwa mu mujyi wa Kigali cyaburiwe irengero. Nk’uko umwakirizi w’amata wa koperative abivuga, ibyo byabaye intandaro yo gutakaza litiro 100 z’amata zakirwaga ku munsi kugera kuri litiro 50.
Nk’uko Intumwa ya Rubanda Semasaka abivuga ntabwo bakemure ibibazo bigaragara muri koperative aho amata bakira litiro 100 hakangirika angana la litiro 50. Ati ntabwo muzirikana inyungu y’umworozi. N’umwe mu banyamuryango ba CODECOL Baganineza Emile yavuze ko hari n’ubwo amata yangirika bitewe n’uko amata agomba kwakirwa isaa 2 za mu gitondo agera ku ikusanirizo isaa 12 z’amanywa, bityo akahagera yangiritse.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel yijeje Team y’Intumwa za rubanda gufasha koperative CODECOL ikongera igakora, bagafatanya na koperative gukemura ibibazo byagaragaye muri Koperative, bityo umuturage akabona aho acuruza umusaruro w’amata.
Mukantare Jacqueline