Komite Nyobozi y’Akarere ka Bugesera irasabwa ubushobozi burenze
Kuwa 29 nyakanga 2018, mu matora yo kuzuza inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Habimana Kizito yasabye komite nyobozi kugira ubushobozi burenze, babyaze ibikorwa byose umusaruro.
Bwana Habimana Kizito yabasabye kuzirikana amajyambere arimo kwerekeza mu Karere ka Bugesera ati: 'Umuvuduko igihugu kiriho mugomba kurenzaho'.
Bwana Habimana ati: ‘Akarere gasurwa n’abashyitsi bateguza n’abadateguza'. Ibikorwa by’iterambere birimo bigana Akarere ka Bugesera’’. Hari ibikorwa bigaragaza impinduka ku baturage. Hari ibirebana n’imibereho hari n’ibindi birebana n’iterambere.
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga kirimo kubakwa, umuhanda wa kaburimbo uhuza Akarere ka Ngoma n’Akarere ka Nyanza uzanyura mu Karere ka Bugesera, n’ibindi bikorwa by’amajyambere biza bigana Akarere.
Bwana Habimana yasabye komite Nyobozi ihawe inshingano gukorana n’inzego no kuba abayobozi beza aho kuba abakozi beza.